Karongi: Baziruwiha Eliezer bahimba Sebishihe, w’imyaka 58 wo mu karere ka Karongi, wari umaze imyaka myinshi yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yari akurikiranyweho yatawe muri yombi.
Uyu mugabo yari yarakatiwe imyaka 19 y’igifungo mu nkiko Gacaca za Bisesero kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Baziruwiha ni uwo mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Kinyonzwe, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Ntaganda Wilson, yabwiye IMVAHO NSHYA ko uyu mugabo yatorotse umunsi akatirwa iyo myaka 19.
Avuga ko uwo mugabo yaba yaratekereje ko imyaka ishize atorotse ubutabera ari myinshi byaba byaribagiranye, yirengagiza ko icyaha cya Jenoside kidasaza, aragaruka yihishahisha iwe mu rugo ariko akagira ubwo agaragara mu ruhame abaturage barimo n’abo yiciye ababo mu Bisesero batanga amakuru.
Ati “Muri uko gutanga amakuru umwe mu bo yiciye yaje kubimbwira, musaba kujya kubivuga kuri RIB, hanyuma tugashaka uburyo yafatwa.
Ni muri urwo rwego ku wa Mbere, tariki ya 3 Kanama 2026 twamufashe tumushyikiriza RIB, sitasiyo ya Rubengera ngo akurikiranwe, agaragaze aho yabaga niba hari n’abo bakoranye ibyaha bacyidegembya, ubutabera bukore akazi kabwo.”
Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ntukanyagwe Jean Léonard, na we yagaragaje ko Ibuka muri aka karere yishimiye ifatwa ry’uwo mugabo.
Yagize ati “Agomba kurangiza igihano yahawe mu rwego rwo guca umuco wo kudahana. Tuributsa ko icyaha cya Jenoside kiri mu bidasaza. N’undi wese ucyihishahishe abonereho isomo yigaragaze, agaragaze uruhare rwe, asabe imbabazi abo yiciye n’Igihugu yahemukiye. Turasaba uwaba azi uwatorotse ubutabera wese akamenya aho aherereye kumutangaho amakuru agafatwa akarangiza ibihano.”
Yashimiye abarokotse Jenoside batanze amakuru yafatishije uwo mugabo, anavuga ko afite icyizere ko n’abandi bacyihishahisha bazafatwa.
Baziruwiha Eliezer bahimba Sebishihe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera, mu karere ka Karongi.
UMUSEKE.RW
