Ntimukemere ko hagira igihungabanya inzozi zanyu- Minisitiri Uwimana Consolée

Minisitiri wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ,Uwimana Consolée

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ,Uwimana Consolée, yasabye abagize Ihuriro ry’abana ku rwego rw’Igihugu kugira intego no guharanira kugera ku nzozi zabo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, ubwo abana barenga 500 baturutse mu Turere twose tw’Igihugu ndetse n’abahagarariye bagenzi babo mu nkambi eshanu z’impunzi ziri mu Rwanda, bahuriye mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana.

Iyi nama iteranye ku nshuro ya 18 iragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti ‘’Ejo ni njye’’, yibutsa abana ko ari ab’agaciro kandi ko bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ryabo ry’ahazaza, bikabagirira akamaro bo ubwabo, imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko kuba  bahuriye mu nama, ari umwanya mwiza wo kunganira ibitekerezo byubaka igihugu.

Ati “Uyu mwanya mwahawe bana bacu, ni umwanya wo kungurana ibitekerezo.Twebwe abashinzwe abana tubona ari umwanya wo kongera guhura namwe tukaganira.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ,Uwimana Consolée, yavuze ko abana ari bo mizero y’igihugu bityo bakwiye kwirinda icyahungabanya inzozi zabo.

Ati “Muri ikizere cy’imiryango yanyu ariko n’ikizere cy’Igihugu cyacu,ntimukemere na rimwe mwemera ko hari icyahungana inzozi zanyu.”
Yabasabye gukoresha neza urubuga bahawe, batanga ibitekerezo byafasha guteza imbere igihugu.

Yongeyeho kandi ko bakwiye kurangwa n’uburere buboneye, baharanira kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati “Nkuko nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abitwibutsa, muharanire kugira intego.Mushyire imbaraga mu kwiga,mukoreshe ikoranabuhanga mu buryo bubafasha kwagura ubumenyi.”

Abana  bafashe ingamba…

Uhagarariye Ihuriro ry’abana ku rwego rw’igihugu,Isimbi Keria, yifashishije insanganyamatsiko “ Ejo ni Njye”, yasabye bagenzi be guharanira kugera ku nzozi bafite.

Ati“Nk’abana insanganyamatsiko iratwibutsa ko ari twe bayobozi b’igihugu,abarezi,ababyeyi bazaba barera,inzego z’umutekano no mu zindi zo mu gihugu cyacu.”

Akomeza agira ati “ Bayobozi turabasaba kutuba hafi no guteza imbere ibikorwa byose bishyigikira iterambere ry’umwana,kumurinda no kumurengera.”

Turabasaba kandi gukomeza gukumira ibibangamira uburenganzira bw’umwana harimo ibiyobyabwenge ,ihohotera rikorerwa abana,guta ishuri,amakimbirane mu miryango,ubusinzi, n’ibindi.”

Yasabye abana bagenzi be gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Iyi nama iteranye ku nshuro ya 18 yahuje abana barenga 500.Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yateranye bwa mu mwaka 2004 igamije kububakira ubushobozi no kubaha urubuga rw’aho batangariza ibitekerezo byubaka igihugu.

Komite ku rwego rw’Igihugu y’abana
Abana baturutse mu turere dutandukanye bitabiriye inama y’igihugu y’abana

Uhagarariye Ihuriro ry’abana ku rwego rw’igihugu,Isimbi Keria

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *