Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru

Gitifu w'Umurenge wa Ndaro Rutagisha Aimable

Ngororero: Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe birukankanye Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Rutagisha Aimable bashaka kumugirira nabi, amaguru ayabangira ingata.

Hashize iminsi amafoto ya Gitifu n’abahebyi bamwirukankanye anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, ku musozi, bigaragara ko arimo guhunga abo bantu.

Gitifu Rutagisha avugana n’Itangazamakuru, yavuze ko abo bantu bamusanze ku irimbi yagiye gutabara abantu bane bari bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avuga ko umwe yamutunze camera ya telefoni mu ijisho yamubuza kumufotora, agahita abona igikundi cy’abari bazanye n’uwafotoraga kimwirukankanye.

Gitifu asobanura ko yahungiye ku mugabo witwa Michel na we ukora ubucukuzi budakurikije amategeko, aho kumutabara aravuga ngo: “Hama hamwe ahubwo ngufate!”

Gitifu avuga ko yahise yishikuza uwo Michel ahungira mu bandi baturage.

Ati:“Naje kumenya ko abo bantu bari bapanze umugambi wo kubeshya ko abo bantu bari bapfiriye mu bucukuzi bunyuranye n’amategeko bakoreraga Kompanyi yemewe, bakumva Gitifu adashyigikiye uwo mugambi bagapanga kumugirira nabi.”

Igituma bamwe mu batuye uyu Murenge bitwara gutyo, Gitifu avuga ko babiterwa n’abaterankunga bakuru b’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko barimo uwitwa Abayisenga Jean Jules, ndetse na Nyabyenda Emmanuel.

Abo bavugwaho kugura ayo mabuye, bityo akaba asaba abaturage kureka gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ndetse bakima amatwi ababashuka.

Uretse Gitifu w’umurenge wa Ndaro, Kompanyi ihakorera ubushakashatsi bujyanye n’amabuye y’agaciro yitwa STOROFINARE na yo ivuga ko ibangamiwe n’ibikorwa by’abakora ubucukuzi bunyuranye n’amategeko bayangiriza, aho bajya batera abasekirite nijoro bakangiza imiyoboro y’amazi yifashishwa mu bushakashatsi n’ibindi.

Muhaya Alexis uyobora STROFINARE yabwiye UMUSEKE ko hari abashoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro barimo uwitwa Nyabyenda Emmanuel, na Abayisenga Jean Jules bitwaza ko bafite amasambu mu murenge wa Ndaro w’Akarere ka Ngororero bakahakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Ati “Icya kabiri ni uko aba bantu biyitirira ubucukuzi badafite ibyangombwa, bakajya gukora ubucukuzi butemewe bafatwa bagahanwa. Yaba Jules, Nyabyenda, Michel mukuru wa Jules ndetse n’undi witwa Mpayimana kuko ni bo bagumura abantu ba hariya.”

Ku ruhande rw’aba bashinjwa kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko mu murenge wa Ndaro w’akarere ka Ngororero bose barabihakana.

Abagisenga Jules yemera ko afite amasambu mu murenge wa Ndaro, ndetse ko yandikiye Kompanyi STOROFINARE ayisaba kuyakoreramo ubushakashstsi inshuro nyinshi, Kompanyi ntiyamusubiza ariko ahakana ibyo gukorana na Nyabyenda Emmanuel n’abandi mu bucukuzi bunyuranye n’amategeko.

Ati “Ubwo bucukuzi butemewe ntabwo mburimo, nta naho mpuriye na bwo. Mu birebana n’ibyo baba barakubwiye sinzi ngo ibyo bakubwiye ni ibihe, ntaho mpuriye na yo, nta niyo mpakorera, nta niyo nshoramo.”

Umushoramari Nyabyenda Emmanuel ushinjwa kuba ari mu baterankunga bakomeye b’ubucukuzi bunyuranije n’amategeko aha mu Murenge wa Ndaro, mu butumwa bugufi yahaye UMUSEKE, avuga ko bamubeshyera.

Ati “Ibyo bintu se namwe nk’Abanyamakuru kuki ari mwebwe baza kuregera koko? Jyewe rero ndumva nkwiye kwitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.”

Nyabyenda Emmanuel we ntabwo ari ubwa mbere avuzwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko, ari no mu banyamigabane ba kompanyi yitwa RUGENDABARI MINING COMPANY LTD Akarere ka Muhanga kavuga ko yambuwe uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro, ariko ikanga guhagarika gucukura.

Ubuyobozi buvuga ko yigometse ku byemezo by’abayobozi.

Imwe mu Misozi yo mu Murenge wa Ndaro icukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Twasanze muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe harimo abahebyi.
Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bivugwa ko batizwa umurindi n’abayagura
Nyabyenda Emmanuel ahakana ibyo ashinjwa byo gutiza umurindi ubucukuzi bw’amabuye butemewe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *