Abahanga mu ikoranabuhanga barenga 500 baturutse hirya no hino muri Afurika no mu bindi bice by’Isi bagiye guhurira mu Rwanda mu nama igamije guteza imbere ibikorwaremezo bya Internet, cyane cyane mu bihugu bidakora ku nyanja.
Iyi nama izwi nka African Peering & Interconnection Forum (AfPIF), igiye kuba ku nshuro ya 15, iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 17 kugeza ku wa 20 Kanama 2026.
AfPIF ihuza inzego zitandukanye zigira uruhare mu mikorere ya Internet, hagamijwe kungurana ibitekerezo, guteza imbere ubufatanye no gushaka ibisubizo byafasha gukomeza ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga muri Afurika.
Kuri iyi nshuro, hazibandwa ku kunoza imikoranire y’imiyoboro ya Internet, kubika amakuru imbere mu bihugu no guteza imbere ibikorwaremezo bituma serivisi za Internet zihenduka kandi zikora neza.
Abategura iyi nama bavuga ko ibi bizafasha Afurika kugabanya ikiguzi cya serivisi za Internet, kongera umuvuduko wayo no guteza imbere ikoranabuhanga kuri uyu mugabane.
Umuyobozi Mukuru wa African IXP Association (Af-IX), Kyle Spencer, yavuze ko iyi nama izabera mu Rwanda ari amahirwe yo kugaragaza imbogamizi ibihugu bitagera ku nyanja bihura na zo mu guteza imbere ibikorwaremezo bya Internet.
Ati: “Turareba ku mbogamizi n’amahirwe bihari ku masoko yo ku mugabane atagera ku buryo butaziguye kuri sitasiyo z’insinga zo mu nyanja, ndetse tunashaka kureba uko imikoranire myiza y’imiyoboro, ibigo bibika amakuru n’ibindi byafasha kubaka Internet ihamye kandi ihendutse muri Afurika.”
Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire Mwikarago, yavuze ko iyi nama izahuza abafite uruhare mu nzego zitandukanye z’ikoranabuhanga.
Muri bo harimo ibigo by’ikoranabuhanga, abatanga serivisi za Internet, inzego za Leta, za kaminuza, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere n’itangazamakuru.
Yongeyeho ko guhuriza hamwe aba bantu bifasha kungurana ubumenyi no kubona ibisubizo byihuse ku bibazo biri mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Ati: “Ubumenyi n’ibitekerezo bitandukanye bizasangirwa muri iyi nama ni ingenzi mu guteza imbere ubufatanye, gukomeza ibikorwaremezo bya Internet muri Afurika no kwihutisha impinduka mu ikoranabuhanga ku mugabane.”
