Korali Jehovah Jireh igiye gukorera igiterane cy’imbaturamugabo i Rubavu

Korali Jehovah Jireh itegerejwe i Rubavu

Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepien igiye gukorera igiterane gikomeye mu Karere ka Rubavu, gifite intego yo guhindura ubuzima binyuze mu ndirimbo, gufasha abatishoboye ndetse n’ivugabutumwa.

Iki giterane cyiswe “Imana Iratsinze Live Concert Season 3” giteganyijwe kubera muri Stade Umuganda ku wa 22–23 Kanama 2026, kwinjira bizaba ari ubuntu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo ku wa 12 Kanama 2026, Korali Jehovah Jireh yatangaje ko muri iki giterane hazakorerwamo umurimo w’Imana mu buryo bwuzuye.

Yavuze ko bazavuga ku mirimo n’imbaraga by’Imana, ariko bakanakora ibikorwa bigamije gufasha Abanyarwanda mu iterambere, mu rwego rwo kujyana n’igihugu mu guhindura imibereho y’abaturage.

Perezida w’iyi Korali imaze kuba ubukombe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Haragirimana Fabien, yavuze ko iki giterane ngarukamwaka cyashibutse ku ntsinzi y’Imana idasiba kwigaragaza amanywa n’ijoro.

Ati: “Turavuga duti: Reka natwe, mu bikorwa byinshi Imana iba yadukoreye, dutegure igihe cyo kujya duhimbaza Imana, dutegura igitaramo kinini tubwira Abanyarwanda, tubwira abavandimwe, ngo Imana iratsinze.”

Yavuze ko iki giterane cy’imbaturamugabo kizabera mu Karere ka Rubavu kizarangwa no gushishikariza abantu kugana kuri Yesu, ariko kandi hakabaho no gufasha abatishoboye.

Ati: “Kuko turi mu gihugu cyiza gitoza no gufashanya kugira ngo twese tugende umujyo umwe, tugere aho tujya ntawe usigaye. Ibi byose dukora ni indangagaciro twatojwe n’Itorero ADEPR.”

Haragirimana Fabien, Perezida wa Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepien.

Haragirimana yavuze ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kanama, muri Stade Umuganda, bazaganira n’abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi no mu nkengero zawo.

Ni ibiganiro bizibanda ku makimbirane yo mu miryango n’ingaruka zayo, guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Ati: “Kuri uwo munsi tuzatanga minerval y’abana bazaba baravuye mu ishuri. Duhe n’abayobozi umwanya baganirize abaturage.”

Ku wa 22 Kanama, igiterane nyirizina kizabimburirwa n’urugendo ruzahera ku Isoko rya Gisenyi, aho abantu bazaba bafite amabendera yanditseho “Imana iratsinze” n’ibyapa biriho ubutumwa bwo kwamagana ibiyobyabwenge.

Kuri uwo munsi hazakurikiraho kwigisha Ijambo ry’Imana, guhimbaza Imana muri Stade Umuganda no gutanga ubuhamya bw’abigobotoye ibiyobyabwenge.

Ku wa 23 Kanama, kuririmbira Imana bizabanzirizwa n’ibikorwa by’ubugiraneza, aho imwe mu miryango yahuye n’ibiza izashyikirizwa isakaro kugira ngo ibashe gutura ahantu hatekanye.

Muri iki giterane, Jehovah Jireh izaba iri kumwe n’andi makorali nka Bethlehem Choir, Bethel Choir na El-Roi Worship Team zo mu Karere ka Rubavu.

Abazacyitabira bazigishwa n’abakozi b’Imana barimo Rev. Pastor JMV Nimuragire, Rev. Pastor Binyonyo M. Jeremie na Senior Pastor Isaie Ndayizeye.

Korali Jehovah Jireh yatangiye umurimo w’Imana mu 1998. Yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Umukwe araje”, “Turakwemera”, “Tugufitiye icyizere Mana”, “Izahanagura amarira”, “Imana yaraduhamagaye”, “Kugira ifeza”, “Guma muri Yesu”, “Ingoma yawe”, “Intsinzi” n’izindi.

Abafatanyabikorwa ba Korali Jehovah Jireh bateguje abanya-Rubavu ibihe byiza
Lexico yatangaje ko abazitabira iki giterane batazicwa n’inyota kuko hazaba hari Jus nziza zizabafasha gusabana n’Imana
Pierre Imanishimwe umukozi wa Beta Paints avuga ko hari byinshi bateganyirije abakiliya babo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *