Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gishobora gutera Oman ibisasu bikomeye, mu gihe yaba asanze ibikorwa by’iki gihugu bibangamira ibiganiro Amerika iri kugirana na Iran bigamije kongera gufungura Inzira ya Hormuz.
Ibi uyu mutegetsi yabitangaje mu gihe Oman iri kugira uruhare mu biganiro hagati ya Washington na Tehran, cyane cyane ku kibazo cyo kongera gufungura iyi nzira yo mu mazi inyuramo kimwe cya gatanu cya peteroli na gazi bikoreshwa ku isi.
Trump yabwiye Fox News ko Oman ishobora kwibasirwa n’ibitero niba iri kubangamira ibyo biganiro.
Trump yagize ati “Niba Oman itubangamiye, tuzayitera ibisasu bikomeye cyane.”
Trump ntiyasobanuye icyo ashingiraho avuga ko Oman isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Amerika ishobora kuba ibangamira ibiganiro bya Amerika na Iran.
Ubu Oman na Iran nk’ibihugu bikora ku nzira ya Hormuz bimaze igihe mu biganiro byo kureba ko iyi nzira yakongera gufungurwa, ubwikorezi bwa peteroli na gazi bugasubukurwa.
Inzira ya Hormuz imaze hafi amezi atandatu idakoreshwa uko bisanzwe, nyuma y’uko intambara hagati ya Amerika na Iran itangiye. Iran yagiye ibuza ahanini amato kuwunyuramo, ibintu byagize ingaruka ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran , Esmaeil Baghaei, yavuze ko igihugu cye kiri hafi kugera ku bwumvikane na Oman ku buryo amato yazajya anyura muri uyu muhora.
Yavuze ko impande zombi zumvikanye ku “ikarita y’inzira” izakoreshwa mu bwikorezi, ariko ko hakiri ibisobanuro bigomba kunozwa mbere y’uko hatangazwa amasezerano ya nyuma.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
