Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, cyatangaje ko ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage bigeze kure aho abantu miliyoni umunani bamaze kwemezwa imyirondoro yabo ,naho abandi barenga miliyoni zirindwi bamaze gufotorwa.
Iyi Ndangamuntu izahabwa Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi,abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda by’igihe gito (mu gihe bakeneye serivisi), abimukira n’abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.
Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefone cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’Indangamuntu.
Bitandukanye na mbere, ntibizaba bikiri ngombwa ko umuntu agendana indangamuntu agiye gusaba serivisi.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yabwiye The New Times ko abakozi b’iki kigo bari gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Burengerazuba, bagerageza gukemura bimwe mu bibazo bigihari.
Ati “Turi gusoza uyu mwitozo mu mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Burengerazuba. Ikipe yacu iri mu turere twa Gakenke,Karongi,Gicumbi na Rulindo. Kuri uyu wa Kabiri turaba turi I Rulindo.”
Yakomeje ati “Twamaze kugeza abantu miliyoni z’abantu bamaze kwiyandikisha , naho abanda miliyoni zirindwi bo bamaze gufotorwa.”
Mukesha yongeraho ko biteze ko abantu barenga miliyoni 14 , bazaba bamaze gufotorwa no kwemeza umwirondoro wabo bitarenze Kamena 2027.
Yongeraho ko zimwe mu mbogamizi bari guhura nazo ari abantu batanga imyirondoro n’amakuru idahuye n’iri mu ndangamuntu bigasaba gukosoza.
Ikindi ni uko hari abana bataremezwa mu nyandiko ndangamimerere cyangwa hakaba hari amakosa akirimo.
Yasabye ababyeyi batarandikisha abana mu irangamimerere kubikora , bifashishije abayobozi ku Mirenge bashinzwe irangamimerere, ku bitaro baba barabyariyemo cyangwa ku bitabo bigaragaza igihe bakingirije abana.
Abaturage kandi basabwe kwifashisha urubuga Irembo mu kugenzura niba koko amakuru arimo ay’itariki y’amavuko yanditswe neza.
Ku banyamahanga batuye mu Rwanda, NIDA ivuga ko iri gukorana n’Ikigo Gishinzwe abinjira n’abasohoka , kugira ngo babafashe kwiyandikisha by’umwihariko nk’impunzi ziba mu nkambi.
Ati “Buri hose tujyayo, Ikipe y’Ikigo Gishinzwe abinjira n’abasohoka,Immigration, iri gukorana na twe. Bari kubafasha mu buryo butandukanye harimo impunzi ziba mu nkambi kandi biri kugenda neza.”
Yasabye abanyamahanga bataritabira iyi gahunda kubikora kugira ngo badacikanwa.
NIDA ivuga ko gutunga indangamuntu Koranabuhanga bizafasha mu gutanga no guhabwa serivisi zihuta kuko amakuru bwite y’umuntu azaba yahurijwe ahantu hamwe, kuyageraho bitakigoranye.
Ikindi bizafasha nyir`ubwite kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye bwite, bikazafasha gusabira serivisi aho yaba ari hose, igihe icyo aricyo cyose, ibyo bizatuma ikiguzi yatangaga (nk` amafaranga y` urugendo, ayo gufotoza impapuro) ajya gushaka service hirya no hino agabanuka.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzarangira utwaye miliyoni 70$ (arenga miliyari 101 Frw).

UMUSEKE.RW
