Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ubufatanye buzatuma Afurika yihaza amazi

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ubufatanye buzatuma Afurika yihaza amazi

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Afurika idakwiye kwiringira inkunga z’amahanga ngo ibashe kwihaza ku mazi,isuku n’isukura,ahubwo ikeneye ubufatanye hagati yayo.

Ibi yabivugiye mu nama Nyafurika yiga ku miyoborere mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura, yatangijwe ku wa 17-21 Kanama 2026.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko mu myaka ine iri imbere , Afurika izaba  igeze mu cyerekezo 2030, kandi hafashwe ingamba ngo igere ku ntego z’Iterambere rirambye rijyanye n’Amazi isuku n’isukura.

Gusa yagaragaje ko nubwo hari byinshi byakozwe ngo Afurika yihaze ku Mazi,Isuku n’isukura, hakiri ibindi byo gukora.

Yagaragaje ko muri Afurika hose ,abaturage bangana na miliyoni 418 bagifite ikibazo cy’amazi , abandi miliyoni 779 bakeneye ibijyanye serivisi z’ibanze z’isuku naho abantu miliyoni 839 bakaba nta buryo bw’ibanze bw’isukura bagira (hygiene).

Ati “Iyi mibare ikwiye kutera inkeke atari uko Afurika ibuze ishoramari ahubwo ari uko nta buryo bwo kubikurikirana.”

Yakomeje ati “Hirya no hino ku mugabane wacu, hamaze gushorwa imari nyinshi. Hashyizwe imiyoboro y’amazi, hacukurwa amariba, hubakwa kandi hatangizwa ibigo bitunganya amazi bitandukanye. Nyamara, uyu munsi, byinshi muri ibyo bikorwa remezo ntibigitanga neza serivisi byari byaragenewe gutanga.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe ishoramari mu rwego rw’amazi ryagaragaje ko imiyoborere myiza, gushyiraho ibiciro bya serivisi biboneye, gukusanya amafaranga mu mucyo no gucunga imari neza, bishobora gutuma haboneka hafi miliyari 11,5$ buri mwaka kuri uyu mugabane.

Yavuze ko gukusanya no kunoza ikoreshwa ry’umutungo w’imbere mu bihugu, na byo bishobora gutuma haboneka izindi miliyari 17,5$.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva,yagaragaje ko Afurika ikeneye gushyira hamwe idahanze amaso inkunga z’amahanga.

Ati“Ibyo bitwereka ko nubwo ubufatanye n’amahanga ari ingenzi, ariko twagiye tubona ko inkunga ituruka hanze igize umugabane muto w’imari ikenewe. Ibi rero bikwiye ku twereka ko ko ejo hazaza h’urwego rw’amazi muri Afurika hashobora kandi hakwiye guterwa inkunga n’Abanyafurika ubwabo.”

Yakomeje ati “Umukoro ukomeye dufite muri iki cyumweru, si ibyo tuzasinyira hano i Kigali, ahubwo ni impinduka zizabaho nidusubira mu bihugu byacu, mu nzego tuyobora, mu byemezo dufata, ariko cyane cyane muri serivisi zinoze, zizewe kandi zirambye z’amazi, isuku n’isukura abaturage bacu bahabwa.”

Mu Rwanda, icyerekezo cy’umwaka wa 2030 mu bijyanye n’amazi ni ukugerageza kugeza amazi meza ku baturage bose 100%, bikazakomeza no mu cyerekezo 2050 aho nta rugo ruzaba rudafite amazi n’amashanyarazi.

Afurika yagaragajwe ko ifite yo ubwayo kugira icyo ikora ngo ibashe kwihaza ku mazi ,isuku n’isukura

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *