Inzego zitandukanye mu Murenge wa Kabacuzi zafashe umusore witwazaga umuhoro n’ibyuma,avuga ko yagambiriye kwica umuntu.
Ifatwa ry’uyu musore wari warazengereje abaturage ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25/08/2026.
Gitifu w’Umurenge wa Kabacuzi, Dusabimana Télesphore yabwiye UMUSEKE ko basanganye uyu musore agafuni. Abaje kumufata bamusaba ko akarambika hasi arabyemera.
Gitifu avuga ko ifatwa rye ritagambiriye kumufunga, ahubwo ko bifuza ko avurwa kuko bakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe bumutera ayo mahane.
Ati: “Twamufashe tumujjyana ku Kigo Nderabuzima cya Buramba, ubu dutegereje imbangukiragutabara (ambulance) kugira ngo imugeze mu Bitaro bya Nyabikenke.
Dusabimana yongeraho ko intego ari ukugira ngo abaganga babe ari bo bamuha impapuro (transfert) imujyana i Ndera.
Gitifu avuga ko bahamagaye abo mu muryango we ngo bamurwaze kuko nta muntu n’umwe we babanaga mu nzu.
Bamwe mu baturage bavuga ko bashimira Ubuyobozi bwumvise gutakamba kwabo, kuko hari abo yakoreye ihohotera, harimo n’umubyeyi we kuri ubu yamenesheje akaba yarasanze abana be mu Mujyi wa Kigali.
Umwe yagize ati: “Nari nafashe icyemezo cyo kujya nyura mu yandi mayira ntinya ko duhura n’uyu musore.”
Cyakora bavuga ko batewe impungenge ko ashobora kubura abarwaza akagaruka muri uyu Mudugudu adakize nk’uko byagenze mu minsi yashize.
Gitifu avuga ko basabye abavandimwe be kumwitaho kugeza abonye ubuvuzi akagaruka mu rugo yakize.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
