Icyo impuguke ivuga ku kuba RSSB yaguze Inyange na Ruliba

RSSB yaguze Inyange na Ruliba

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwaguze imigabane yose yari isigaye mu kigo Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, byombi byabarizwaga muri Crystal Ventures Ltd (CVL).

Itangazo RSSB yashyize hanze  kuri uyu wa 27 Kanama 2026,rivuga ko iki kigo cyari gisanzwe gifite 40% by’imigabane ya Inyange Industries na 50% by’imigabane ya Ruliba Clays,ariko kikaba cyarangije kwegukana  imigabane yose.

RSSB yasobanuye ko iki cyemezo kigamije gukomeza guteza imbere ishoramari ryayo no kubungabunga inyungu z’abanyamuryango bayo, binyuze mu gucunga neza umutungo no gushora mu bikorwa bifite umusaruro urambye.

RSSB ivuga ko kuba yegukanye 100% by’imigabane muri ibi bigo, byayihaye amahirwe yo kubishyigikira mu cyiciro gikurikiraho cy’iterambere ryabyo, hibandwa ku kubaka imiyoborere inoze, kunoza imikorere, gukoresha igishoro mu bushishozi, kwagurira ibikorwa mu karere ndetse no kubona inyungu zirambye.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yagize ati “Kugura imigabane 100% y’ibi bigo birashimangira icyizere dufitiye ubushobozi bwabyo bwo gutera imbere ku buryo burambye. Intego yacu ni ugufasha mu kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bifite ubushobozi bwo kubyara inyungu, ku buryo bishobora kwagura ibikorwa bikarenga amasoko bisanzwe bikoreramo, bigakurura abafatanyabikorwa bakomeye bityo bigatanga inyungu zirambye ku banyamuryango bacu.”

Yakomeje ati “Uko ibi bigo bizakomeza gukura no gutera imbere, tuzakomeza gukoresha ubushishozi mu gushakisha amahirwe agamije kubyaza umusaruro ishoramari ryabyo no kuryongera agaciro uko ibihe biha ibindi.”

Ibi bivuze iki mu bukungu bw’igihugu ?

Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana yabwiye UMUSEKE ko kuba RSSB yaguze imigabane yose y’Inyange na Ruliba bivuze ko ishaka gukomeza guteza imbere ishoramari kandi ko icyo kigo gifite uburenganzira bwo guhindura imikorere y’ibyo bigo.

Ati “Icyo kigo kikiguze kiba gifite uburenganzira bwo gushyiraho ubuyobozi,ingamba nshya,ibicuruzwa bishya,imikorere mishya.”

Yakomeje ati “Icya mbere ni ukwagura amasoko cyangwa ishoramari kugira ngo kibone amafaranga yisumbuyeho. Ariko icya Kabiri ni ukubona amaboko mashya.”

Straton Habyarimana  anavuga ko ibi bishobora no gutuma n’abaturage babyungukiramo kandi hakongerwa ubwiza bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Ati “Inyange ifite akamaro kanini mu guteza imbere urusobe rw’ihererekanya gaciro ku bikomoka ku mata,imbuto.Abahinzi rero babyungukiramo kuko baba bafite umuguzi wizewe ariko bigatuma tubona ibicuruzwa bifite ubuziranenge ndetse bishobora no kugezwa ku isoko mpuzamahanga.”

RSSB imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa CVL mu ishoramari rya Inyange Industries kuva mu mwaka wa 2014, no muri Ruliba Clays kuva mu mwaka wa 2009.

 50% by’imigabane ya Ruliba Clays yaguzwe na RSSB
RSSB ko yari isanzwe ifite 40% by’imigabane ya Inyange Industries
Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana avuga ko RSSB  kuba yaguze Inyange na Ruliba ishaka  kwagura ishoramari

UMUSEKE.R

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *