Nyuma kujuririra icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF), APR FC yongeye kubwirwa ko nta kiyibuza kuzajya gukinira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu minsi ishize, ni bwo ikipe y’Ingabo yari yatanze ubujurire bwayo muri CAF, aho yajuririraga icyemezo cyo gutegekwa kuzajya gukinira muri RDC na Aigles du Congo umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League.
APR FC yakomeje kugaragaza ko ifite impungenge zo kujya gukinira muri iki gihugu kandi kirimo icyorezo cya Ebola, bityo ko batiteguye gushyira ubuzima bw’abakinnyi mu kaga.
Nyuma yo kubanza kuganira n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) wavuze ko nta cyorezo cya Ebola kiri mu Mujyi wa Lubumbashi, CAF yabwiye APR FC ko igomba kujya kuhakinira na Aigles du Congo.
Amakuru avuga ko habaye inama ikomeye yahuje inzego bireba, ndetse yarangiye hemejwe ko ikipe y’Ingabo igomba kujya gukina uyu mukino.
Biteganyijwe ko nta gihindutse, ikipe y’Ingabo izafata indege iyerekeza muri RDC tariki ya 3 Nzeri 2029.
Ikipe izasezerera indi muri izi kipe, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2026.

UMUSEKE.RW
