Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe, rwafashe icyemezo cyo gukurikirana adafunzwe uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre wafashwe akekwaho ibyaha bifitanye isano na ruswa y’igitsina.
Ibi birego byari byanagiye kuri Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, aregwa ubufatanyacyaha ari ko we yarekuwe n’Ubushinjacyaha, asubira no mu kazi ariko ategekwa kujya yitaba umushinjacyaha.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasanze ubujure bwa NKURIKIYIMANA Pierre bufite ishingiro.
Urukiko rwemeje ko urubanza rwa NKURIKIYIMANA Pierre rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kaduha ku wa 20/08/2026 ruhindutse kuri bimwe.
Rwemeje ko nta byagezweho bihagije bigize impamvu zikomeye zituma NKURIKIYIMANA Pierre akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Uyu wari Umuyobozi w’Umurenge wa Musebeya yahise arekurwa.
Igihe yatabwaga muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwamukekagaho ibyaha birimo Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Gufata icyemezo gishingiye ku rwango, no Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi ushinjwa kwaka “ruswa y’igitsina” yahagaritswe ku kazi
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Nyamagabe

