Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, TI-Rwanda [Transparency International Rwanda], wagaragaje ko niba Leta yimuye umuturage imukura mu manegeka, iba ikwiye no kumuha ibimutunga mu gihe yimutse kugira ngo imurinde inzara.
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kujya ikura abatuye mu manegeka,igamije kurengera ubuzima bw’abaturage batuye mu duce twugarijwe n’ibiza nk’inkangu n’imyuzure.
Guverinoma yanafashe icyemezo cyo kujya ituze abari batuye muri ibyo bice byashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, ikabatuza mu Midugudu y’ikitegererzo.
Gusa hari bamwe bategetswe kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga batahawe ingurane cyangwa ngo batuzwe mu Mudugudu w’ikitegererezo.
Simon Kamazinzi avuga ko ari umwe mu bagezweho n’ingaruka n’iyo gahunda.
Uyu avuga ko mu 2023, ubwo yari atuye mu Murenge wa Gisozi, yaje kubwirwa ko agiye kwimuka kuko aho yari atuye hari hagiye gusenywa.
Avuga ko yatunguwe n’iki cyemezo ngo kuko icyangombwa yari afite cyagaragaza ko aho atuye ari mu miturire kuko yari yemerewe kuhubaka inzu igeretse.
Ati “Gitifu w’Umurenge yaraje arambwira ngo tuzagusenyera.Ntabwo nge nari narubatse mu manegeka. Nasanze iyo nzu ihari,nyibamo kuko hari no mu miturire ku cyangombwa. Baraza baduha ibihumbi 90 Frw, amezi atatu yo gukodesha. Ndababaza nti ese ko munsenyeye kandi aha hantu ubutaka mbona ari mu miturire,ku cyangombwa hariho ko wakubaka inzu igeretse. Nge ngwa mu kantu kuko ntabwo bari baranteguje.”
Uyu avuga ko ku Murenge bari baramubwiye ko ubutaka bwe butari mu manegeka ndetse ko batazahasenya.
Ati “Byaje kuntungura, barasenya, baratwirukana muri ubwo butaka bwacu nta n’ingurane baduhaye.”
Uyu avuga ko basenyewe ndetse bagahabwa amafaranga yo gukodesha ibihumbi 90 Frw ariko ntibagira n’ikindi kintu bahabwa.
Leta yimure umuturage ariko imuhe ibimutunga …
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko niba leta yimuye umuturage ,imukuye mu manegeka, iba ikwiye no kumuha ibiribwa kugira ngo atazicwa n’inzara.
Ati “ Kwimura abaturage kubera impamvu zumvikana kubera ibishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ni inshingano za Leta . Kwimura abaturage biraza mu snhingano yo kurinda. Leta igomba kubahiriza izindi nshingano n’uburenganzira bw’umuturage, yari asanzwe afite. Ntumukure mu kibazo ngo umujyane mu kindi kibazo cy’inzara.”
Akomeza ati “ Niba Leta ifashe gahunda yo kwimura abaturage kubera impamvu zumvikana. Hakagombye kuba hari igenamigambi rirambye rifasha uwo muturage ngo ntave mu kibazo runaka,noneho ajye mu kindi.”
Inzara nanone twayifata nk’ikiza mu bindi.Umukuye mu manegeka nibyo ko yakwicwa n’ibiza ariko umujyanye mu kindi kibazo kitwa inzara . Biba bikwiye kuba byateguwe kugira ngo umuturage ntave mu kibazo runaka ngo ajye mu kindi.”
Umujyi wa Kigali usaba abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka kugira ngo imvura y’umuhindo itazabahasanga.
Gusa hari bamwe bagaragaza imbogamizi zitandukanye zirimo n’izamikoro .


UMUSEKE.RW
