Nyuma yo kwegukana igikombe cya Super Coupe 2026, abakinnyi ba Kiyovu Sports hari ibyo bijejwe batabonye ndetse bikomeza kuba impamvu yo kutitwara neza mu mikino ibiri ya Shampiyona yombi batsinzwe.
Mu kwezi gushize, ni bwo Kiyovu Sports yegukanye igikombe cya Super Coupe 2026 nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Cyari igikombe abakunzi b’iyi kipe bari banyotewe, cyane ko ari icya mbere mu marushanwa ategurwa na FERWAFA bari begukanye mu myaka 32 ishize.
N’ubwo Urucaca rwegukanye iki gikombe, umwuka si mwiza mu mbere kuko iyi kipe yatsinzwe imikino ibiri ibanza ya Shampiyona ndetse amakuru avuga ko nta gikozwe iyi kipe ishobora gukomeza gutakaza n’indi mikino.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mbere y’uko abakinnyi batangira iri rushanwa, bemerewe agahimbazamusyi gatubutse mu gihe baba babashije kuryegukana ariko ntako bahawe.
Ibi byiyongera ku mishahara baberewemo ndetse bikiyongera ku mafaranga bamwe baberewemo bagombaga kuba barahawe ubwo basinyaga amasezerano mashya [signing fee].
Amakuru avuga ko hari n’abakinnyi bisaba kwinginga kugira ngo bajye mu kibuga ariko umusaruro wo ukomeje kuba mubi. Abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena, bo babiganira mu matsinda, cyane ko ntacyo ubuyobozi buravuga ku musaruro nkene w’imikino ibiri ikipe iheruka gutsindwa.
Uwaganiriye na UMUSEKE utifuje ko izina rye rijya hanze, yagize ati “Nibareke ako gahimbazamusyi ariko banaduhembe umushahara wacu byibura. Aho kwemera ibyo utazakora wabireka kuko nta wabiguhora.”
Buri mukinnyi wa Kiyovu Sports yari yemerewe guhabwa agahimbazamusyi Kangana n’ibihumbi 200 Frw ariko ntayo bahawe. Kugeza ubu, abakinnyi ndetse n’abatoza baberewemo ibirarane by’imishahara ibiri.
Undi yabwiye UMUSEKE ati “Kuva dutangiye imyitozo nta kintu turabona.”
Kiyovu Sports yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino wa mbere wa Shampiyona, irongera itsindwa na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane.

UMUSEKE.RW

Hasigaye
Hasigaye imikino 3 igisubizo cy’ibibazo kikaboneka😅😅😅