Nyabyenda Emmanuel, umuherwe ukekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yafunzwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumuhamagaje inshuro nyinshi akanga kwitaba, bugatanga urwandiko rumufata (mandat d’amener).
Uyu muherwe akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoraga nta ruhushya afite.
Umukozi we witwa Baziruwiha Ephrem yabwiye RIB ko bacukuraga hagati ya Toni ebyiri na 2,5 za Wolfram buri kwezi.
UMUSEKE wamenye ko Nyabyenda amaze iminsi ari mu maboko y’ubutabera, nyuma yo gukurwa mu Mujyi wa Kigali, akazanwa kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Nyamabuye.
Ayo makuru yemeza ko, nta gihindutse, Nyabyenda agezwa imbere y’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, kugira ngo yisobanure ku byo ashinjwa n’impamvu yatumye yanga kwitaba ku neza.
Hari amakuru avuga ko bacukuye amabuye y’agaciro arenga toni 48 mu gihe cy’imyaka ibiri, bakamanika ibyapa byanditseho “Rugendabari Mining Company Ltd” mu rwego rwo kugaragaza ko bemerewe ibyo bikorwa.
Ayo mabuye afite agaciro karenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko abacuruzi b’amabuye y’agaciro babivuga, hashingiwe ku ihindagurika ry’ibiciro hagati ya 2024 na 2026.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko mu bihe bitandukanye Ubushinjacyaha bwahamagaje Nyabyenda Emmanuel kugira ngo bumubaze ku byerekeye ayo mabuye, ariko akanga kwitaba, bituma busaba ko hakorwa operasiyo yo kumufata ku gahato.
Mu mabuye y’agaciro Nyabyenda ashinjwa gucukura nta ruhushya, harimo ayo RIB yasanze atarajyanwa ku isoko, ariko ntiyayafatira.
Ibi bigaragazwa n’inyandikomvugo RIB yakoze ku wa 13 Kanama 2026, ubwo yataga muri yombi umukozi wa Nyabyenda witwa Baziruwiha Ephrem.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ubwo rwategekaga ko Baziruwiha afungurwa, rwagaragaje ko nta gihamya ihagije y’uko RIB yafatiriye ayo mabuye y’agaciro, bityo ko ibibazo biyerekeye byagombaga kubazwa Nyabyenda.
Umucamanza yagize ati: “Ku mpamvu yo kuba kuri site aho Rugendabari Mining ikorera harasanzwe Baziruwiha Ephrem, Site Manager, n’abandi bakozi ba nyakabyizi baje kubaruza umusaruro wabo, kandi Baziruwiha Ephrem akavuga ko umukoresha we ari Nyabyenda Emmanuel, kandi umugenzacyaha akaba atabashije kwinjira muri stock kuko hafunze, ariko yabonye harimo toni bagereranije zigera kuri eshanu.
Kandi ko harimo ihamagara ryakozwe na RIB zihamagaza Nyabyenda Emmanuel, kwitaba akaba atarigeze abitaba. Urukiko rurasanga kuri iyi mpamvu itagaragaza ko Baziruwiha Ephrem yaba yarakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku giti cye, ko we ari umukozi ushinzwe site, ariko afite uwo akorera ari we Nyabyenda, uyu akaba ari umuyobozi mukuru wa Rugendabari Mining Company Ltd.”
Hakurikije ibyo amategeko ateganya, iperereza ryakabaye rikomeza ayo mabuye yaramaze gufatirwa.
Mu bika bitandukanye by’ingingo ya 63; iya 64 n’iya 65 z’itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri havuga ko Iyo urukiko ruhamije uregwa icyaha giteganywa muri iyi ngingo, runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara.
Urwo rwego rubifitiye ububasha kugeza ubu ni RMB nirwo ruyagurisha amafaranga rukayashyira mu isanduku ya leta.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.
