Congo: Oposiziyo yateguje gukora imyigaragambyo ikomeye

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahuriye mu ihuriro C64

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahuriye mu ihuriro C64, batangaje ko ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2025, bazakora imyigaragambyo mu Mujyi wa Kinshasa no mu bindi bice by’igihugu, basaba ko Perezida Félix Tshisekedi atahindura Itegeko Nshinga kugira ngo azabashe kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2028.

Iri huriro rigizwe n’abanyapolitiki bakomeye barimo Martin Fayulu, Jean-Marc Kabund, Moïse Katumbi, Augustin Matata na Delly Sessanga riravuga ko rihamagarira abaturage bose kuzajya kwicara ku nyubako Ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko i Kinshasa cyanga ahatuye Abadepite hirya no hino mu Gihugu, mu rwego rwo gusaba ko Perezida Felix Tshisekedi ataziyamariza indi manda mu 2028 yamugumisha ku butegetsi.

Abagize C64, izina rikomoka ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko buri Munye-Congo afite inshingano yo kwamagana umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashaka gufata ubutegetsi ku ngufu cyangwa bakabugeraho banyuze mu buryo bwo kurenga ku Itegeko Nshinga, mu butumwa bwo mu mashusho bifashe barahamagarira abaturage bose ba Congo kuzitabira imyigaragambyo iteganyijwe hirya no hino mu Gihugu mu cyose bise kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’Igihugu ngo hahindurwe manda umukuru w’Igihugu yemerewe.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwemeje ko umushinga w’itegeko rigena uburyo referandumu yakorwa ihuje n’Itegeko Nshinga, icyemezo gishobora gufungura inzira yo guhindura zime mu ngingo zigize Itegeko Nshinga by’umwihariko izirebana na manda.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iri tegeko ari intambwe ya mbere ishobora kuvamo ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, rikavanaho imbogamizi zibuza Perezida Tshisekedi kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2028 nyuma ya manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga ririho ubu zigiye kurangira.

Uretse ku Nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko i Kinshasa, ahandi hatandukanye mu Gihugu harimo ku nzu abadepite bahagarariye uduce batuyemo naho hateguwe imyigaragambyo aho abaturage bazicara kuri izo nzu.

Perezida Felix Tshisekedi aherutse gutangiza ibiganiro by’Igihugu bidaheza avuga ko bigamije kuzaganirirwamo ibibazo byose  bibangamiye igihugu birimo iby’ahazaza h’ubutegetsi ndetse akaba yaratumiyemo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe banze kwitabira ibyo biganiro bavuga ko bisa nk’aho atari ibiganiro bya politiki byahuza abantu bose  ahubwo ari ibiganiro bimeze nkaho ari iby’ishyaka rya politiki rimwe cyangwa umuryango.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *