Kigali – Abantu 6 bafatanywe Ikigage n’urwagwa bitujuje ubuziranenge

Abantu 6 bafatanywe Ikigage n’urwagwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, itangaza ko yafashe abantu batandatu bacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge by’urumogi. Ni mu gihe igishakisha abandi babiri bagishakishwa.

Abafashwe ni abo mu mu Murenge wa Jali, Akagali ka Nkusi, Umudugudu wa Kajevuba mu Karere ka Gasabo.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga byafashwe byagiraga uruhare mu guhungabanya umutekano mu isantere yahimbwe izina rya Congo.

Polisi ivuga ko imaze kumenya amakuru, tariki ya 13 Nzeri 2026, hakozwe umukabu wo gufata aba bacuruzi, ku ikubitiro hafatwa abantu batandatu bacuruzaga inzoga zitemewe zigizwe n’ikigage, urwagwa, inzoga zakuwe ku isoko z’izwi nk’ibyuma, urumogi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UMUSEKE ko mu batawe muri yombi harimo umugabo w’imyaka 34 wafatanywe ibiro bibiri by’urumogi.

Uyu kandi yafatanywe urwagwa rutujuje ubuziranenge Litiro 100, Kanyanga Litiro 7.5.

Amakuru avuga ko yari asanzwe akoreraga ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu Karere ka Rulindo yumvise ko ari gushakishwa abyimurira mu Murenge wa Jali.

Mu bandi bafashwe harimo umugabo w’imyaka 56 wafatanywe ikigage Litiro 120, Urwagwa Litiro60.

CIP Gahonzire Wellars ati “Akabari ke kahise gafungwa, nawe arafatwa.

Hafashwe kandi undi w’imyaka 55 wari ufite uruganda rw’ikigage acuruza akanakiranguza . Uyu yafatanywe Litiro 500, anafatanwa imisemburo ya Pakimaya amakarito atatu, ashyiramo, n’amakarito atatu y’umusemburo uzwi nka “ Luvure” n’isukari ya  “sukariguru .”

Uyu mugabo kandi yafatanywe n’inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko ikarito imwe n’igice igizwe n’uducupa 86 ,amashashi  atemewe amapaki atanu.

Hari undi mugabo nawe wafatanywe ikigage Litiro 60 n’urwagwa Litiro 15.

Polisi isobanura ko hari abandi bagabo babiri bacuruzaga ikigage babonye inzego z’umutekano bagahita bacika.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ,CIP Wellars Gahonzire , arashimira abaturage batanze amakuru ibi binyobwa bigafatwa ndetse n’ababikoraga nabo bagafatwa.

Polisi yaburiye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no gucuruza ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi kuko bahagurukiwe.

Ati “Abaturage mube maso kandi mutange amakuru ku bantu nk’aba bagira uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage kugirango bafatwe bahanwe.”

Ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi  iri mu Murenge wa Jali ngo bakurikiranwe.

Hfashwe n’urumogi muri uwo mukwabo wa Polisi
Hanafashwe inzoga z’ibyuma
Inzoga n’urwagwa rutujuje ubuziranenge byangijwe
Yifashishaga sukariguru mu kuryoshya ikigage

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *