Ubuzima n’amateka bya Perezida Museveni wujuje imyaka 82 avutse

Museveni umaze imyaka 40 ku butegetsi yujuje imyaka 82 avutse

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize  isabukuru y’imyaka 82 avutse.

Uyu muyobozi umaze imyaka 40 ategetse Uganda, yavutse tariki ya 15 Nzeri 1944, avukira mu Ntara ya Ntungamo iri mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Museveni ni umuhungu wa Amos Kaguta na  Esteri Kokundeka Nganzi.

Yatangiye amashuri abanza ku myaka umunani gusa, ni ukuvuga mu 1952, ajya kwiga ku ishuri ribanza rya Kyamate ( Kyamate Primary School) ryari mu gace yavukiyemo. Ni naryo Madamu Janet  Museveni yizemo amashuri abanza.

Mu 1959 nibwo Museveni yinjiye mu yisumbuye, yigamo umwaka umwe, yiga ku ishuri ryisumbuye rya Mbarara.

Mu 1961-1966 yakomereje ayisumbuye   muri Ntare School ,ari naho yasoreje amashuri yisumbuye akaba yarigaga amateka, Ubuvanganzo bw’icyongereza ndetse n’ubukungu (History, English Literature, and Economics).

Kaminuza yagiye kuyiga  muri Kaminuza ya  Dar es Salaam, yiga amasomo ya Politiki n’Ubukungu ( Political Science and Economics).

Ari muri Kaminuza nibwo yatangiye ibijyanye n’ubuyobozi ndetse akitabira ibiganiro bigaruka ku gukunda Afurika no kuyibohora.

Nyuma yo kurangiza kaminuza, Museveni yinjiye byeruye mu bikorwa bya Politiki afite intego yo gukemura ibibazo by’imitegekere yari muri Uganda.

Mu mpera zo mu 1970 ndetse no mu ntangiriro zo mu 1980, Museveni ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kugarura ibijyanye n’itegeko nshinga rya Uganda.

Mu 1981 nibwo yayoboye ishyaka rya National Resistance Army, ryagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu , rwamaze imyaka itanu.

Arangije amasomo, yatangiye ibikorwa bya Politike byaje no kumugeza ku butegetsi mu mwaka wa 1986, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Idi Amin, abifashijwemo n’uwari Perezida wa Tanzania Mwalimu Julius Nyerere na nyakwigendera Gen. Maj. Gisa Fred Rwigema..

Muri uwo mwaka ni nabwo Museveni yagiye ku butegetsi nyuma y’urugamba rutoroshye, atangira gutegeka Uganda kugeza ubu.

Janet Museveni yamuhaye ubutumwa

Mu butumwa Janet Museveni, yashyize kuri X, yavuze ko bashima Imana kandi bayihaye icyubahiro  kubera urukundo rwayo ruhebuje,imbazi  n’ubuntu byayo.

Janet Museveni yavuze ko Imana yagendanye nabo ndetse ko batangiye undi mwaka.

Ati Biragoye kwizera ko wagize imyaka 82. 2026 ntabwo ari umwaka usa n’indi, niyo mpamvu dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana kubera imigisha n’ubuzima  iduha.”

Yakomeje agira iti “ Kuba  nkiri hano nkwifuriza isabukuru nziza, ni igihamya ko Imana igira neza kandi ari iyo kwizerwa. Isabukuru nziza ya 82 Musaza! Imana ikomeze kuguha umugisha kandi no kugukoresha ibikomeye.”

Mu mwaka wa 1973, Perezida Museveni yashakanye na Janet Museveni, kugeza ubu bakaba bamaranye imyaka irenga 50.

Museveni afite abana 4 ari bo Muhoozi Kainerugaba, Diana Museveni Kamuntu, Patience Museveni Rwabwogo na Natasha Museveni Karugire.

Janet Musevei yashimye Imana yakomeje kurinda Perezida Museveni
Museveni avuga ko agifite ubushobozi bwo kuyobora Uganda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *