Ubwo hamurikwaga ibyagezweho muri manda y’imyaka 5 y’Abajyanama b’Akarere, Meya Kayitare Jacqueline yavuze ko basize inyubako zigeretse 36, ndetse n’imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kirometero 39.
Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko muri 2021 basanze mu Mujyi wa Muhanga hari inyubako 6 z’abikorera zigeretse n’imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kirometero esheshatu.
Kayitare avuga ko ku bufatanye n’Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi bukuru bw’igihugu, abajyanama b’Akarere bashoboye gushishikariza abikorera bo mu Mujyi wa Muhanga kuzamura amagorofa 36, ubu manda y’abagize Inama Njyanama y’Akarere ikaba igana ku musozo isize inzu 36 zigeretse zuzuye mu Mujyi wa Muhanga.
Ati: “Ibyagezweho bikomoka mu myanzuro y’Inama Njyanama yafashwe kandi byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 99%.”
Habimana Patrick umwe mu batuye i Muhanga, yifuza ko abazabasimbura cyangwa abazakomeza muri manda y’imyaka itanu igiye gukurikiraho, bakongera imihanda ya kaburimbo mu bice bigize Umujyi cyane mu Mudugudu wa Ruhina, uwa Kabeza, Munyinya, mu Murenge wa Shyogwe, mu Mudugudu wa Binunga ho mu Murenge wa Cyeza, mu Mudugudu wa Nyabisindu, mu Murenge wa Nyamabuye.
Ati: “Turashimira ibyagezweho, tugasaba abazasimbura kongera imihanda ya kaburimbo muri ibi bice.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert avuga ko gutega amatwi abaturage no kubashakira ibisubizo by’ibibazo bafite aribyo Abajyanama bashyizemo imbaraga.
Ati: “Tweretse abaturage ko ibikorwa ari ibyabo bityo ko bakwiriye kubibungabunga.”
Ati: “Gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano nibyo byaturanze, gusa nubwo bimeze bityo ariko urugendo rurakomeza.”
Muri iri murikabikorwa ry’ibyagezweho, Meya Kayitare avuga ko hari imishinga y’ingenzi 17 igomba gushyirwa mu bikorwa n’abazabasimbura irimo uruganda rw’amazi rwa Kagaga ruzakwirakwiza mu Karere ka Muhanga, Ngororero ndetse na Kamonyi.
Meya avuga ko hari umushinga mugari wo gutanga amashanyarazi wa EPC, ikimoteri kizashyirwamo imyanda yo mu Mujyi wa Muhanga, kubaka inyubako nshya z’ibitaro bya Kabgayi, Ibiro by’Umurenge wa Shyogwe, kwimura Igororero rya Muhanga n’indi mishinga migari.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

