Menya gahunda yazanye Como-Jannali yo muri Australia mu Rwanda

Nyuma yo kugera i Kigali, ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore bo muri Australia, Como-Jannali FC, irateganya kumara ibyumweru bibiri mu Rwanda ikora ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino ya gicuti izakina n’andi makipe y’abangavu.

Iyi kipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo muri Australia, yageze i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, ikaba yaratangiye uruzinduko rw’ibyumweru bibiri izamara mu Rwanda, rugamije guteza imbere ubufatanye mu mupira w’amaguru no gusangira umuco hagati y’ibihugu byombi.

Bakigera mu Rwanda, banitabiriye umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 cy’abagabo mu itsinda K, warangiye Amavubi atsinze Liberia ibitego 3-1.

Como-Jannali FC yo muri Leta ya New South Wales, yazanye itsinda rigizwe n’abantu 30 barimo abakinnyi b’ikipe y’abatarengeje imyaka 18, abayobozi bayo ndetse n’ababyeyi babo.

Mu bikorwa biteganyijwe izakorera mu Rwanda, harimo gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ingoro y’Umwami iherereye mu Karere ka Nyanza ndetse n’ahandi Ngamateka y’u Rwanda, Umuco n’Ibidukikije by’Igihugu.

Nyuma y’Umuganda rusange ngarukakwezi iyi kipe yakoreye mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu, umuyobozi wayo, Adam Cranney, yavuze ko impamvu yo kuza mu Rwanda, igamije gufasha abakinnyi bakiri bato kumenya no gusobanukirwa indi miterere y’Isi ariko kandi no kubaka umubano binyuze mu mupira w’amaguru w’abagore.

Kapiteni wa Como-Jannali FC, Emily umaze imyaka itanu muri iyi kipe, yavuze ko uru rugendo ari amahirwe yo guteza imbere uruhare rw’abagore mu mupira w’amaguru no gushishikariza abakobwa benshi kuwukina.

Aba banya-Australi bakoze uru rugendo ruza mu Rwanda, nyuma y’inama bagiriwe n’Abanyarwanda batuye i Sydney, bagiye bababwira byinshi ku Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda.’

Mu zindi gahunda bazakorera mu Rwanda, harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi, kuzakina imikino itandukanye n’abangavu batarengeje imyaka 17 ndetse no kuzareba umukino wa She-Amavubi na Ethiopia uteganyijwe kuzaba tariki ya 7 Ukwakira 2026 ndetse kuzasura Ikigo cy’ishuri cya Lycée de Kigali [LDK] no kuhakorera imyitozo, cyo kimwe no ku kibuga cya FERWAFA.

Iyi kipe yashinzwe mu 1956 ikaba ikina mu marushanwa ategurwa na Football NSW, aho ifite amakipe mu byiciro bitandukanye by’imyaka. Perezida wayo yavuze ko uru rugendo ruzasiga urwibutso rukomeye ku bakinnyi ndetse rukarushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Australia.

Bakigera mu Rwanda bakiriwe na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA
Bishimiye kugera mu Rwanda bwa mbere
Bagaragazaga ibyishimo

UMUSEKE.RW

Share This Article