Urukiko rwategetse Dr Bajinya gutanga ingwate ya £100,000

Urukiko rwa Old Bailey  rwo mu Bwongereza, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, rwategetse ko Dr. Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown,arekurwa by’agateganyo ariko  agatanga ingwate ingana na £100,000 (hafi miliyoni 150 Frw) .

Ni we muntu wa mbere ugejejwe mu rukiko rwo mu Bwongereza, ashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubushinjacyaha bumushinja gushikariza abantu gukora Jenoside no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi.

Dr Vincent Brown, wahoze ari Dr Vincent Bajinya, w’imyaka 65, kuri uyu wa mbere yitabye Urukiko rwa Old Bailey, Umucamanza Mark Lucraft KC ategeka ko arekurwa by’agateganyo ariko asabwa  gutanga ingwate no gukomeza gukurikiranwa n’ikoranabuhanga ku buryo atatoroka ubutabera.

Bajinya ashinjwa “ icyaha cy’ubwicanyi, kuyobora ibitero by’abajyaga kwica Abatutsi no gushishikariza abantu gukora Jenosise.”

Gusa Bajinya we ahakana ibyo aregwa.

Ibyaha Dr. Bajinya ashinjwa byakorewe mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 6 n’iya 13 Mata 1994, aho Ubushinjacyaha bugaragaza ko yategetse Interahamwe ko zica abantu batandatu mu minsi ine, barimo umugore n’umwana we.

Aregwa kugira uruhare mu rupfu bo mu muryango umwe  hamwe n’umushoferi wa taxi, umubyeyi n’umwana we muto hagati ya tariki ya 6 na 13 Mata.

BBC ivuga ko “abavugwa ko bishwe ni Dominique Mukurarinda, Immaculee Mukankusi, Gerasi Rurangirwa, Leandre Mbogoye, Charlotte Kamaguja na Olivier Tuyishime.

Dr Bajinya wiyise Brown, utuye i Islington mu majyaruguru ya Londres, yarezwe nyuma y’iperereza ry’Abongereza ryamaze imyaka irindwi.

Umwunganizi we mu mategeko, Me Sam Blom-Cooper, yavuze ko umukiliya we yishimiye kuba yaragejejwe mu rukiko kuko ngo abonamo amahirwe yo gusukura izina rye.

Yagize ati “Ibi ni ibyaha biteye ubwoba, ubwicanyi bukomeye bwabaye mu 1994. Ariko ibi ni intangiriro y’iherezo kuri Bwana Brown.”

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Birababaje kuba Genocide yarateguwe n’abantu baminuje,kandi bose bitwaga abakristu.Nta mukristu nyakuli wica.Kwanga umuntu umuhoye ubwoko,ni nko kwanga Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,abantu twese (waba umuzungu,umushinwa,umwirabura,umuhutu,umututsi),duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.Abazarokoka bazabaho iteka,bakundana,nta kibazo na kimwe bafite.Isi izaba igihugu kimwe,iyobowe na Yezu nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 habyerekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *