Niyonambaza Jean Louis wigaga mu Ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) yasanzwe mu icumbi yapfuye.
Urupfu rwa Niyonambaza Jean Louis w’imyaka 24 y’amavuko rwabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza Umurenge wa Busasamana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko Niyonambaza Jean Louis yabonywe n’abo babanaga mu gipangu yarangije gupfa.
Bizimana avuga ko Nyakwigendera yabanje kuruka amaraso, nyuma ahita apfa.
Gitifu Bizimana avuga ko batakwemeza ko kuruka ariyo ntandaro y’urupfu rw’uyu musore.
Ati: “Nibyo Niyombaza yapfuye ejo, abo bari kumwe batubwiye ko mbere y’uko yitaba Imana yabanje kuruka amaraso.”
Gusa Bizimana avuga ko bategereje ibipimo Abaganga bazagaragaza bijyanye n’icyishe Niyonambaza.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Nyanza gusuzumwa.
Niyonambaza Jean Louis akomoka mu Karere ka Rulindo, akaba yari asanzwe yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri makuru.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza

