Nyuma yaho abashinzwe umutekano mu Bubiligi basatse urugo rwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, n’abo mu muryango we, Perezidansi ya RDC yabujije abayigize bose kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Ambasade y’u Bubiligi muri RDC.
Ibikorwa byo gusaka ingo za Tshisekedi n’abo mu muryango we byabereye mu bice bitandukanye bya Bruxelles no mu makomini atandukanye yo mu ntara za Flandre na Wallonie.
Mu kugaragaza ko bitishimiye iki gikorwa, Ibiro bya Perezida wa Congo byategetse ko nta mukozi wabyo ugomba kugira imikoranire na Ambasade y’u Bubiligi muri icyo gihugu.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi muri icyo gihugu, Roxane de Bilderling, kugira ngo baganire ku mwuka utifashe neza mu mubano wa dipolomasi w’ibihugu byombi.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Tshisekedi rivuga ko abakorera muri Perezidanse basabwa “ ko mu mirimo yabo ya buri munsi, batagomba kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Ambasade y’Ububiligi muri Congo .”
Perezidansi ya Congo ivuga ko mu gihe haba habayeho impamvu yumvikana, bigomba kubanza kumenyeshwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi bisoza bivuga ko uzarenga ku byatangajwe azahabwa ibihano bikakaye biri mu rwego rw’ubuyobozi n’imyitwarire.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru La Libre avuga ko abapolisi barenga 10 bagize uruhare muri ibi bikorwa, bikorerwa mu rugo rwa Perezida Tshisekedi n’iz’abo mu muryango we.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta y’u Bubiligi byemeje ko ibi bikorwa byo gusaka urugo rwa Tshisekwedi byakozwe mu rwego rw’iperereza ryatangiye nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango itari iya Leta muri Nyakanga 2025.
Mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira, ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byavuze ko iri perereza rishingiye ku birego bijyanye no kunyereza umutungo wa RDC.
UMUSEKE.RW

