U Rwanda rugiye guhagararirwa i Dakar mu mikino y’urubyiruko

Amakipe y’Ighugu y’u Rwanda y’abana, yerekeje mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal mu mikino Olempike izahuza urubyiruko ruturutse hirya no hino ku Isi 2026.

Mbere y’uko aya makipe y’Igihugu cy’u Rwanda yerekeza i Dakar, yabanje gushyikirizwa Ibendera ry’Igihugu n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo Brave.

Yasabye abakinnyi kugira imitekerereze iganisha ku ntsinzi no guhatanira kubigeraho kugeza ku munota wa nyuma.

Iyi Mikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026, izabera i Dakar muri Sénégal kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026. U Rwanda ruzitabira iyi mikino mu byiciro bitanu birimo Koga, Taekwondo, Gusiganwa ku magare, Kung-Fu Wushu no Gusiganwa ku maguru.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yabasabye kuzimana u Rwanda
Abana bazahagararira u Rwanda, baganiriye n’ubuyobozi
U Rwanda ruzitabira iyi mikino mu byiciro bitanu birimo Koga, Taekwondo, Gusiganwa ku magare, Kung-Fu Wushu no Gusiganwa ku maguru

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *