Umukobwa yafashwe amaze gukuramo inda

Umukobwa yemeye ko yakuyemo inda anagaragaza ko yajugunye umwana mu bwiherero

Huye: Umukobwa w’imyaka 20 akekwaho gukuramo inda, no kujugunya uruhinja mu musarane.

Uyu mukobwa  wo mu Mudugudu wa Rwinuma, Akagari ka Rango, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, akekwaho gukuramo inda, no kujugunya uruhinja mu musarane.

Aho uyu mukobwa yakoreraga imirimo yo mu rugo. Nyiri urugo avuga ko uyu mukobwa yari amaze igihe gito muri urwo rugo, aho ngo yari amaze iminsi itatu gusa.

Yagize ati: “Yaje hano muri iki cyumweru nk’uje gukora imirimo yo mu rugo, tumusiga mu rugo. Umugore aje asanga amaraso aho, aryama. Abanza kuvuga ko ari mu imihango, abonye bikabije akeka ko yaba yakuyemo inda, ahamagaza inzego z’ibanze zihageze ziramuganiriza yemera ko yakuyemo inda akoresheje ibinini yanyoye,  umwana amujugunya mu musarane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Karangwa Jean Baptiste, avuga ko amakuru akimara kumenyekana, inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zahageze kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.

Umukobwa yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho avurwe, kuko ntiyari ameze neza. Umwana uakuwe mu musarane, ajyanwa kwa muganga kugira ngo umurambo we usuzumwe.

Yagize ati: “Amakuru akimara kumenyekana, inzego zibishinzwe zahageze. Umukobwa ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho, naho umurambo ukurwa mu musarane.”

Yakomeje avuga ko “umukobwa yavuze ko yifashishije ibinini mu gukuramo inda” cyakora ntihavuzwe amezi iyo nda yari ifite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Karangwa Jean Baptiste asaba abaturage kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga, by’umwihariko abantu batewe inda zitateganyijwe akabasaba kwegera inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubufasha bukwiye.

Yibutsa ko gushaka ubufasha bw’abaganga n’inzego zibishinzwe ari ingenzi mu gukumira ingaruka zishobora guterwa no gufata ibyemezo byihuse, kandi bishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Yanasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu busambanyi, ndetse na buri wese ko agomba kwikingira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano ku muntu ukuyemo inda mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umunyamategeko yabwiye UMUSEKE ko biramutse byemejwe ko uriya mukobwa yikuriyemo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ashobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda 100.000 kugeza kuri 200.000 Frw.

Yongeyeho ko biramutse byemejwe ko umwana yavutse ari muzima, nyina akamwica hashobora gukurikizwa icyaha cyo kwihekura. Icyo gihe kwica umwana wabyaye utarengeje amezi 12 bihanishwa igifungo cya burundu.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ku isi yose,inda bakuramo zirenga 73 millions nkuko statistics zibyerekana.Nubwo babikora,ni icyaha.Ijambo ry’imana rivuga ko kuva ugisamwa,uba uri ikiremwa cy’imana.Ni Imana ibikora ngo dusame,kandi ishaka ko tuzavuka.Kuyikuramo,ni ukwica ikiremwa cy’imana.Ni ukwica kandi ni icyaha gikomeye.Imana izabikuryoza ikwima kuzazuka ku munsi w’imperuka ngo iguhe kubaho iteka mu isi izaba paradizo cyangwa mu ijuru.Kimwe n’abajura,abasambanyi,abikubira,abarya ruswa,etc…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *