Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma kuzakora neza inshingano bahawe.
Ni ubutumwa yatanze kuwa 30 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro za Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Judith Uwizeye yasimbuye, we winjiye muri Sena y’u Rwanda.
Perezida Kagame kandi yakiriye indahiro za Mukashyaka Claudette warahiriye inshingano zo kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari na Kubwimana Gratien, wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta .
Perezida Kagame yashimiye abamaze kurahira, abibutsa ko bari basanzwe mu zindi nshingano bityo bakwiye kurushaho gukora neza kuko iyo bakoze nabi bigira ingaruka ku baturage.
Ati”Uyu ni umwanya wo gutekereza kugira ngo abantu bahore bashaka uburyo barushaho gukora neza uko bikwiye.(…) . Usibye kubashimira no kwibukiranya ko aho ari ho hose ni inshingano tuba dufite zitatureba gusa ibyo dukora cyane cyane bireba abandi benshi ku buryo iyo dukoze neza. Iyo dukoze nabi nabyo bibagiraho ingaruka .Nibyo nahora nibutsa gusa ndabashimiye mwese.”
Abarahiye bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Ukwakira 2026, n’impinduka mu buyobozi zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026.
Uwacu Julienne yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco kuva muri Gashyantare 2015 kugeza mu Ukwakira 2018.
Mbere y’uko ahabwa inshingano nshya, yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itorero no Guteza Imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), inshingano yari afite kuva muri Mutarama 2024, nyuma aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri. Uwacu yasimbuye Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri.
Ni mu gihe Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri nyuma y’amezi ane agizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuko yari yayinjiyemo muri Kamena 2026.
Mukashyaka Claudette warahiriye inshingano zo kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ni inzobere mu bugenzuzi bw’imari. Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 mu bugenzuzi bw’imari.
Kuva mu 2021, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri I&M Bank Rwanda. Yanakoze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Mukashyaka yari na Visi Perezida w’Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imbere mu Rwanda, ushinzwe urwego rw’abikorera. Yayoboye kandi Komite y’Ubugenzuzi y’Inama y’Ubuyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta , yari asanzwe ari umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze, Imishinga, Gahunda n’Ubugenzuzi Bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2024.



UMUSEKE.RW

