Muhanga: Minisitiri Habimana yasabye abaturage  gutora ingirakamaro

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Habimana Dominique yasabye abaturage gutora ingirakamaro n'inyangamugayo

Ubwo hatangizwaga amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye gutora ingirakamaro n’inyangamugayo bafite icyo bazabagezaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, yari mu Karere ka Muhanga, aho yabanje gusura site z’itora mu tugari dutandukanye areba ubwitabire bw’abaturage muri iki gikorwa.

Mu ijambo rye, Minisitiri Habimana Dominique, yashimiye abaturage uko bitabiriye igikorwa cy’amatora y’Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, avuga ko amatora ari uburenganzira bahabwa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ati “Icyo tubasaba ni ugutora ingirakamaro n’inyangamugayo zizabageza ku bikorwa byiza by’Iterambere.”

Minisitiri Habimana avuga ko aho yageze hose yashimye ubwitabire bw’abaturage kuko buri hejuru.

Hitayezu Edouard wo mu Mudugudu wa Ruhina,Akagari ka Ruli, yabwiye UMUSEKE ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwitorera abagomba kubayobora, bitandukanye n’uko bayitabiraga mu myaka yashize.

Ati “Mbere wabonaga baza urusorongo, kuko byasabaga ko abashinzwe amatora bahamagara abaturage babakangurira kwitabira amatora.”

Hitayezu avuga ko usibye ubwitabire buri hejuru ku bashaka gutora n’abiyamamaza, abaturage basigaye bahitamo ufite ubushobozi akaba ariwe bahundagazaho amajwi.

Umukozi Ushinzwe uburere mboneragihugu muri Komisiyo y’amatora mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko abaturage basigaye bima amatwi ababashuka bashaka kubasengera kugira ngo babatore.

Ati “Abo bantu babashuka barabumva byagera Umunsi w’itora bagatora ab’ingirakamaro bihitiyemo cyane bamaze kumva uburambe, imigabo n’imigambi bafite.”

Muri aya matora y’Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, hatowe barindwi  mu byiciro byihariye by’abagize  Inama y’igihugu y’abagore  abagore barindwi bagize Inama y’igihugu y’Urubyiruko ndetse n’abarindwi bahagarariye abafite ubumuga.

Hatowe kandi  y’Umujyanama rusange uzahagararira Akagari mu nama Njyanama y’Umurenge, 30% y’abagore bagomba kwinjira mu nama Njyanama y’Akagari ka Ruli, gusa abagomba gutorwa ni batandatu  muri aba.

Hatowe abakandida  b’abagore babiri bazajya guhura n’abandi bagore bazava mu tundi Tugari ku rwego rw’Umurenge, bagatorwamo 30% y’abagore binjira mu nama Njyanama y’Akagari cyangwa y’Umurenge.

Abatowe kandi abagize biro y’Inama Njyanama y’Akagari igizwe n’abantu batatu harimo 30% y’abagore.

Andi matora y’ibyiciro byihariye ateganijwe ku rwego rw’Umurenge azaba Tariki ya 7 Ugushyingo 2026.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yasuye site zitandukanye z’ahagomba kubera Amatora
Ubwitabire bwari ku kigero gishimishije
Mu matora atari ay’ibyiciro byihariye, abaturage bajyaga inyuma y’uwo bifuza gutora
Bamwe mu batoreye muri Stade ya Muhanga
Abitabiriye amatora bari bafite isuku ku myambaro no ku mubiri
Abakorerabushake b’amatora babanje kurahira
Aha Minisitiri Habimana Dominique yasuhuzaga Bizimana Eric wari Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga urangije Manda
Mu matora atari ay’ibyiciro byihariye, abaturage bajyaga inyuma y’uwo bifuza gutora

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *