America yarashe kuri Iran igitero yise ‘kwihimura’

Indege y'intambara ya America

Ingabo za America ziri mu Burasirazuba bwo hagati zagabye ibitero ku kirwa cya Iran kitwa Qeshm, igitero bivugwa ko ari icyo kihorera.

Iran mbere y’igitero yagaragaje amafoto igaragaza ko yahanuye drone ya Amerika yo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper mu burasirazuba bw’umuhora wa Hormoz, nubwo America itaremeza icyo gihombo.

Abayobozi ba America batangarije CBS, umufatanyabikorwa wa BBC, ko America yagabye ibitero ku kirwa cya Qeshm.

Ibiro ntaramakuru bya leta ya Iran, IRNA byatangaje ko ku wa Mbere humvikanye urusaku rw’ibisasu byinshi kuri icyo kirwa.

Abayobozi ba America bavuze ko ibitero cyagabwe ari iby’igihe kigufi, kandi ko byari bigamije gusubiza umutwe w’ingabo mpinduramatwara muri Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps, IRGC) zarashe indege ya America.

BBC yavuganye n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za America muri Aziya (Centcom), ntirasubizwa.

Iki gitero kibaye mu gihe muri America hari amatora azagena niba ishya rya RepubulCan rya Perezida Donald Trum rizagira ubwiganze muri Sena n’Abadepite, cyangwa niba ari aba – Demokarate bagegukana Congress.

Byari byavuzwe ko nyuma y’amatora, America yagaba ibitero bikomeye kuri Iran, cyakora Iran ivuga ko yiteguye inzira zose zishoboka, haba ibiganiro cyangwa intambara.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *