U Rwanda rwagaragaje aho rugeza rugabanya imyuka ihumanya ikirere

U Rwanda rwagaragaje aho rugeza rugabanya imyuka ihumanya ikirere

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva, yatangaje ko u Rwanda rwafashe ingamba  zitandukanye zigamije kubungabuka ikirere no kurwanya imyuka igihumanya, agaragaza kandi ko zatangiye gutanga umusaruro.

Ibi yabigarutseho ku wa 11 Ugushyingo mu nama ya COP31 iri kubera i Antalya, muri Turikiya, mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gukoresha neza amahirwe atangwa n’ibikorwa bibungabunga ibidukikije: Ishoramari, imirimo n’iterambere ry’ubukungu kuri buri gihugu.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva,yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere inganda zitangiza ibidukikije, nk’inzira y’iterambere ry’ubukungu, ishoramari no guhanga imirimo, hashingiwe kuri gahunda z’Igihugu zo guhangana n’ihinduka ry’ibihe no kwihutisha iterambere.

Ati” Intego yacu ihura neza neza na gahunda y’Isi yo kubungabunga ikirere,icyerekezo 20250 ndetse na gahunda y’igihugu y’u Rwanda ivuguruye yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, igamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere  (NDC3.0).”

Yakomeje ati “Dufite amahirwe akomeye mu gukoresha ingufu zisubira,gutekesha ibicanwa bitangiza ikirere,ibinyabiziga by’amashanyarazi,ubuhinzi bubungabunga ikirere,gahunda z’ubukungu zigamije kubungabunga  ikirere ndetse n’izindi ziri mu murongo wa COP31.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo gukoresha neza umutungo no gukora mu buryo bugabanya ihumana ry’ikirere yafashije inganda kugabanya ingufu zakoreshaga.

Ati “ Gahunda y’u Rwanda yo gukoresha neza umutungo no gukora mu buryo bugabanya ihumana ry’ikirere yafashije inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse kugabanya ingufu bikoresha ku rugero rurenga megajoule miliyoni 41, n’imyuka bisohora ku rugero rurenga toni ibihumbi 30 za CO₂ buri mwaka, itanga ubwizigame bwa miliyoni 6,5 z’Amadolari nyuma yo gukuramo ikiguzi, ku ishoramari rya miliyoni eshanu z’Amadolari.”

Minisitiri w’Intebe yashishikarije ibigo by’imari mu kugira uruhare muri iyi gahunda igamije kubungabuka ibidukikije.

Ati”Turashishikariza abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibigo by’imari kurenga ibyo biyemeje, bakajya mu bufatanye bufatika butanga inyungu zifatika mu bukungu, mu mibereho y’abaturage no mu kubungabunga ibidukikije.”

Minisitiri w’Intebe ari kumwe na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arakwiye mu nama ya COP31
Iyi nama ya COP31 iri kubera i Antalya, muri Turikiya, iriga uko Isi yafata ingamba zigamije kubungabunga ikirere

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *