Polisi yaguye gitumo uwacuruzaga “Ibyuma” rwihishwa

Polisi yaguye gitumo uwacuruzaga “Ibyuma” rwihishwa

Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko yafashe umugabo w’imyaka 37 acuruza inzoga zakuwe ku isoko amacupa 328.

Uyu mugabo yafatiwe Murenge wa Kigarama, mu Kagali ka Karugira, Umudugudu wa Rutoki, mu Karere ka Kicukiro,mu  Mujyi wa Kigali.

Polisi ivuga ko inzoga uyu mugabo yafatanywe zigizwe n’ubwoko butandukanye burimo; Konyagi nini 33, Konyagi nto 89, Gilbey’s Gin 8, Leyon 120, African Gin 22, TZEE spirit 52.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellaris, yasabye abagifite izi nzoga kuzitanga zikamenwa bityo uzafatwa azicuruza azahanwa n’amategeko.

Ati “Polisi y’igihugu irihanangiriza abantu bose bahishe ibyuma banze kubitanga ngo bimenwe ko uzajya abifatanwa  azajya akurikiranwaho icyaha cyo kwangira ubuzima bw’abaturage no kwigomeka ku mategeko.”

Polisi y’Igihugu yibukije abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuzirange kuko zangiza ubuzima bwabo.

Uyu mugabo  afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama ngo akorerwe dosiye ku cyaha cyo gucuruza ibyuma byaciwe mu Rwanda kuko byangiza ubuzima bw’abaturage.

Uyu mugabo yafatanywe inzoga amacupa arenga 300

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *