Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, babwiwe ko mu gihe batsinda Mali umukino ubanza mu itsinda K wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, bazahabwa agahimbazamusyi kikubye kabiri ku ko basanzwe bahabwa.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ni bwo Amavubi ari i Bamako, yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga nyuma yo gukora iyo muri Pisine yo kubafasha kuruhura umubiri.
Ni imyitozo yabereye ku kibuga cya Académie ya JMG ikomeye muri Mali nyuma yo gushingwa n’Umufaransa ndetse ikaba ari yo itanga abakinnyi benshi berekeza ku Mugabane w’i Burayi.
Abafana baherekeje ikipe y’Igihugu bavanye i Kigali, Abanyarwanda batuye muri Mali ndetse n’abakozi ba RwandAir, bose bari kuyireba no gushyigikira abakinnyi.
Imwe mu nkuru nziza yaranze iyi myitozo, ni uko abakinnyi babwiwe ko agahimbazamusyi kabo kakubwe kabiri mu gihe baba babashije gutsinda Mali n’ubwo ari akazi kabasaba imbaraga nyinshi.
Amavubi yari asanzwe ahabwa miliyoni 1,5 Frw ku mukino yatsinze n’ibihumbi 750 Frw ku mukino yanganyije.
Imyitozo ya nyuma y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, iteganyijwe kuri uyu Kane Saa Kumi z’amanywa za Bamako. Umukino uzahuza Amavubi na Mali, uteganyijwe kuzaba ejo ku wa 13 Ugushyingo 2026 kuri Stade 26 Mars.






UMUSEKE.RW

