U Rwanda rwatangaje ko rukeneye ishoramari rya miliyari 12$ ,kugira ngo rushobore kugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu 2035.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026 na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu ijambo yavugiye mu Nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe, COP31, iri kubera i Antalya muri Turikiya.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ihinduka ry’ibihe, kwihutisha iterambere rirambye, koroshya uburyo bwo gutera inkunga ibikorwa bibungabunga ibidukikije, ndetse no kongera ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagarute ku kuba u Rwanda ruheruka kwakira inama ya 38, ho ibihugu byemeje ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal rizwi nka Kigali Amendment.
Yavuze ko kuba ibihugu 175 mu 198 byarayamaze kwemeza ivugururwa ry’ayo masezerano, bigaragaza ko imbaraga zishyize hamwe hari icyo zigeraho.
Ati “Iyo ashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye, ashobora kwirinda ubushyuhe bugera kuri 0.5°C bitarenze umwaka wa 2100, ndetse bikaba byagera kuri dogere, iyo yahujwe no gukoresha neza ingufu . Bityo rero, turahamagara ibihugu bisigaye ngo byifatanye natwe.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ko u Rwanda rwizera ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kubungabunga ikirere,na gahunda z’iterambere rirambye,bidasigana.
Yongeyeho ko mu cyerekezo cy’u Rwanda 2050,igihugu cyiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere gusa ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga.
Yongeyeho ko u Rwanda rukeneye ishoramari rya miliyari 12 $ ngo igihugu kibashe kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati “ Ariko Ibikorwa by’igihugu cyonyine ntibyashobora kuzana impinduka zikenewe. Gahunda ya gatatu y’igihugu ijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, igamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (NDC3.0) izabigiramo uruhare. U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze 2035.”
Yakomeje ati “Bisaba ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari, aho 80% byaryo bizaturuka ku nkunga z’amahanga. Dukeneye inkunga iteganyijwe neza, yoroshye kuyigeraho kandi ihagije kugira ngo tugere kuri iyi ntego.”
U Rwanda rwanasabye ko hakurwaho imbogamizi zituma imishinga myiza yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere itabona igishoro, rugaragaza ko ishoramari rikwiye gusuzumwa hashingiwe ku gaciro k’umushinga, aho kurebera ku gihugu cyangwa umugabane rikorerwamo.
U Rwanda rufite n’indi ntego yo kuba rwagabanyije imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu mwaka wa 2030.


UMUSEKE.RW

