Abanyamategeko 4 bunganira Nyabyenda baburanye inkundura basaba ko aburana adafunze

Nyabyenda Emmanuel ahakana ibyo ashinjwa byo gutiza umurindi ubucukuzi bw'amabuye butemewe

Muhanga: Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Nyabyenda n’abamwunganira bane, basabye Urukiko ko uregwa akurikiranwa adafunze.

Babivugiye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Uguhsyingo, 2026.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyabyenda Emmanuel yacukuye amabuye y’agaciro nta ruhushya afite, kuko Rugendabari Mining Company Ltd ahagarariye yambuwe ibyangombwa byo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakaba hashize imyaka ibiri.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Nyabyenda ashinjwa ibyaha 4 birimo: Gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe nta ruhushya, kwiba amabuye no kunyereza umusoro.

Abavoka bane bunganira Nyabyenda Emmanuel babwiye Urukiko ko mu gufata icyemezo kijuririrwa, ko habayeho kwirengagiza amategeko nkana, aho bavuze ko Nyabyenda afatwa nk’umuntu ku giti cye (Personne Physique) ucukura amabuye y’agaciro, kandi we ahagarariye Kampani ya Rugendabari Mining (Personne Morale).

Umwe yagize ati: “Itegeko rigenga ama Sosiyete mu Rwanda, ritanga umucyo ku ikurikiranwa ry’aba bombi mu ngingo zaryo za 24 na 92.”

Bavuze ko hiyongeraho itegeko ryihariye ryerekana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 63, na ryo ritanga ibihano kuri aba bombi, kuko uwacukuye amabuye ku giti cye afite ibihano, naho iyo ubwo bucukuzi bwakozwe na Sosiyete na yo icibwa amande.

Abunganira Nyabyenda beretse Urukiko ko uruhushya rwa Rugendabari Mining rukiriho kuko hari ibimenyetso RMB yitangiye ubwayo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Abunganira Nyabyenda bagaragariza Urukiko nta shingiro bifite, kuko ibaruwa yo kuri 27/06/2024 yerekana ko yambuwe uruhushya, ikomeza gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abavoka bavuga ko iyo baruwa Ubushinjacyaha bushingiraho, yandikiwe undi munyamigabane isubiza ubusabe bwe bwo kuwa Gatandatu taliki 06/05/2024, bwo kubatandukanya na SEAVEMC bari bahuriyeho muri Rugendabari Mining Company Ltd.

Bavuze ko nta baruwa n’imwe RMB yigeze yandikira Rugendabari Mining nka Sosiyete bakoranye amasezerano.

Ubushinjacyaha bwasabye Nyabyenda kugaragaza aho yishyuriye umusoro.

Basubiza ko nta nyandiko RRA yagaragaje yerekana ko hari umusoro iyi Kampani yanyereje.

Mu iburanisha kandi Ubushinjacyaha buvuga ko abakozi ba RMB ku rwego rw’Akarere, ndetse no ku cyicaro gikuru cy’iki kigo, basuye Kampani yitwa SEAVMC, abunganira Nyabyenda bakavuga ko nta SEAVMC iba muri aka Karere kuko hari ubuhamya  bwatanzwe n’abayobozi ba RMB aho bavuze ko nta CEAVMC iba mu Karere ka Muhanga.

Abunganizi bakavuga ko no mu ikoranabuhanga (Database) ryerekana ko Rugendabari Mining Company Ltd ikora.

Isomwa ry’urubanza kuri iki cyemezo rizaba taliki ya 12/11/2026 saa kenda.

Nyabyenda uregwa kwiba amabuye arengeje miliyari 4Frw arakomeza gufungwa by’agateganyo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *