Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko kugira ngo u Rwanda rukomeze guhatana ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu gikurura ba mukerarugendo, abashoramari n’abakora ubucuruzi, ibigo n’inzego bitandukanye bikwiye gushyira imbere ireme rya serivisi n’imikorere ishingiye ku kunyurwa kw’abakiriya.
Yabigarutseho ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu muhango wo gutanga ibihembo bya Karisimbi Service Excellence Awards wabaye ku nshuro ya 10, ubera i Kigali, aho ibigo n’abantu 40 bashimiwe uruhare bagira mu guteza imbere ireme rya serivisi, ibicuruzwa n’izina ry’ibirango byabo mu nzego zitandukanye.
Ibi bihembo bimaze imyaka 10 bitangwa bigamije gushishikariza ibigo n’abantu ku giti cyabo kurushaho kunoza serivisi batanga, no kumenyekanisha abagaragaza ubudasa mu kwakira no kwita ku bakiriya.
Mu bigo byahawe ibihembo muri uyu mwaka harimo SteelRwa Industries Ltd, yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi.
Ibitaro bya La Croix du Sud, bizwi nka Kwa Nyirinkwaya, byahawe igihembo cy’indashyikirwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, mu gihe China Electric Vehicle Rwanda (CEVR) yashimiwe mu cyiciro cy’ibigo by’indashyikirwa mu gutanga serivisi zijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
DHL Express Rwanda yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu gutwara no kugeza ibintu ku babigenewe, naho Prime Insurance ishimirwa serivisi nziza mu bwishingizi bw’ubuzima.
Super One Industries Ltd na yo yahawe igihembo cy’ikigo cy’indashyikirwa mu gukora ibikoresho bya pulasitiki by’umwaka.

Mugisha yavuze ko Karisimbi Service Excellence Awards yatangijwe mu myaka 10 ishize, icyo gihe ikaba yari ifite umubare muto w’abafatanyabikorwa, ariko intego ikaba yari uguteza imbere umuco wo gutanga serivisi nziza mu nzego zose.
Yasobanuye ko ibi bihembo bigamije no gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwiyubakira izina ry’igihugu kirangwa n’ubunyamwuga, ireme n’ubushobozi bwo kwakira neza abashoramari n’abashyitsi.
Yagaragaje ko serivisi nziza zifite akamaro kihariye mu bukerarugendo n’urwego rw’amahoteli, kuko uko umushyitsi yakiriwe n’uko yitaweho bigira uruhare mu gutuma agaruka ndetse akagira n’abandi agira inama yo gusura u Rwanda.
Ati: “Ibi bigo byose bishyigikira icyerekezo cy’u Rwanda n’ingamba zarwo z’iterambere ry’ubukungu. Iyo bishimiwe kubera serivisi nziza bitanga, bitera n’abandi bose umwete wo gukora nkabyo.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli, gutanga serivisi nziza bidakwiye gufatwa nk’inyongera, ahubwo ko ari byo bigomba kuba ishingiro ry’imikorere.
Ati: “ Ibyifuzo byiza n’ibitekerezo bishima bitangwa n’abakiriya ni ingenzi kugira ngo uru rwego rukomeze gutera imbere, kimwe n’uko ibitekerezo bibi bishobora kurudindiza. Igihe ni amafaranga, kandi n’akadindira gato mu gikorwa icyo ari cyo cyose gashobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’ubukungu bwacu.”
Ibi bitekerezo bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi, haba mu nzego za Leta no mu bikorera, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no kongera icyizere cy’abaturage n’abafatanyabikorwa.
Raporo ya 13 yerekana uko imiyoborere mu Rwanda ihagaze (Rwanda Governance Scorecard), yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu Ukwakira 2026, yagaragaje ko ireme ry’imitangire ya serivisi ryabonye amanota 68.48%, avuye kuri 71.73% yari yagize muri raporo yabanje.
Ku rundi ruhande, Raporo y’Ubushakashatsi ku Bunyangamugayo n’Ubwuzuzanye bwa Serivisi za Leta (Citizen Report Card) ya 2025 yagaragaje ko 76.7% by’abaturage banyuzwe n’imiyoborere n’imitangire ya serivisi za Leta.
Muri iyo raporo, umutekano ni wo waje ku isonga n’amanota 92.1%, mu gihe ibikorwa remezo byagize 66.4%, naho ubutaka, imiturire n’ibidukikije bigira 65.7%.
Nubwo ibi bipimo byibanda cyane kuri serivisi za Leta, bigaragaza ishusho y’uko ireme rya serivisi rikiri imwe mu nkingi z’ingenzi u Rwanda rugomba gukomeza gushoramo imbaraga.
Ku ruhande rw’abikorera, ibihembo nka Karisimbi Service Excellence Awards bifatwa nk’imwe mu nzira zo gushishikariza ibigo kurushaho kunoza imikorere, kubaka icyizere cy’abakiriya no kugira uruhare mu guha u Rwanda isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.

UMUSEKE.RW

