Browsing author

HABIMANA Sadi

Uwikunda yahawe kuzakiranura Kiyovu Sports na Etincelles

Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yemeje ko Umusifuzi Mpuzamahanga, Uwikunda Samuel ari we uzayobora umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzahuza Kiyovu Sports na Etincelles FC. Guhera ejo tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024, hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 10 ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo. […]

FERWAFA yahuguye abayobozi b’amakipe y’Abagore – AMAFOTO

Mu rwego rwo gukomeza gushaka impamvu zose zatuma ruhago y’Abagore mu Rwanda ikomeza gutera imbere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryahuguye abayobozi 12 b’amakipe akina shampiyona y’Abagore y’icyiciro cya mbere ndetse n’abakozi babarizwa muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe. Ni amahugurwa yabaye ku wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024, […]

RIB yaburiye abanyamakuru b’Imikino badakora kinyamwuga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwateguje ababarizwa mu Itangazamakuru ry’Imikino badakora kinyamwuga, ko mu gihe batabihagarika, Amategeko azabibaryoza. Mu Itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda, hakunze kumvikana no kugaragara bamwe mu babarizwa muri iki gice, badakora kinyamwuga aho bamwe bamaze kwitwa ba memuke ndamuke. Ibi byatumye izina ry’Itangazamakuru ry’imikino mu rwa Gasabo, ritakarizwa icyizere na bamwe mu […]

Amasomo Amavubi yigiye mu rugendo avuyemo

Nyuma y’urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc ariko rutahiriye u Rwanda, ikipe y’Igihugu, Amavubi, yize amasomo azayifasha mu gushaka itike y’icya 2027 kizabera mu baturanyi. Ku wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ni bwo ikipe y’Igihugu, Amavubi, yatsinze Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma usoza […]

Umukinnyi wa Mukura yatangije ishuri rya Karate – AMAFOTO

Myugariro w’ibumoso wa Mukura VS, Muvandimwe Jean Marie Vianney, yatangije ishuri ryigisha Karate n’iryigisha umupira w’amaguru. Ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2024, ni bwo Muvandimwe JMV ukinira Mukura VS, yafunguye ishuri ryigisha umukino ngororamubiri wa Karate. Ni ishuri yise “MU12 Little Warriors Karate Academy”. Ni umuhango kandi witabiriwe n’ababyeyi bari bazanye abana ba bo […]

Umusaruro wa Nshuti Innocent ku bwa Spittler

Nyuma y’imikino 10 yakinnye mu kiragano gishya cy’umutoza mushya w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Trosten Frank Spittler, umusaruro wa Innocent, ugaragaza ko ari rutahizamu wateye imbere mu buryo bugaragarira buri wese ukurikije icyo imibare ye igaragaza. Ku wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ni bwo u Rwanda rwasoje urugendo rwo gushaka itike yo gukina Igikombe cya […]

Rayon Sports WFC iri kugora “KaBoy” washimwe na Yanga

Ubuyobozi bwa Rayon Sports Women Football Club, bwanze kugurisha rutahizamu Mukandayisenga Jeannine uzwi ku izina rya “KaBoy”, nyuma y’uko ashimwe na Yanga Princess yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania. Uyu mukobwa amaze iminsi mu gihugu cya Tanzania, aho yagiye mu igeragezwa mu kipe ya Yanga Africans Women Team [Yanga Princess]. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, […]

Amavubi yatsindiye Nigeria iwayo, agwa munsi y’urugo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Nigeria “Super Eagles” ibitego 2-1 ariko ibura itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2024 kubera umwenda w’ibitego bibiri. Kuri uyu wa mbere, ni bwo hakinwe imikino y’Umunsi wa Gatandatu mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025. Uwahuje Amavubi na Nigeria mu itsinda D, […]

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yerekeje muri Sénégal

Mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya Basket cya 2025 [FIBA Men’s AfroBasket 2025 Qualifiers], ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo, yerekeje i Dakar muri Sénégal ahazabera iyi mikino. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ni bwo abagize ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo ya Basketball, yahagurutse […]