Browsing category

Amahanga

Umusirikare wa Congo waregwaga ubugambanyi  yapfuye   

Umusirikare wa Congo waregwaga ubugambanyi yapfuye  

General Alengbia Nyitetesia wayoboraga Rejiyo ya 34 mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu basirikare bakuru bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhunga ubwo M23 yafata Umujyi wa Goma, yapfuye azize uburwayi. Ikinyamakuru Infos.cd kivuga ko General Alengbia Nyitetesia yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, azize uburwayi. Iki kinyamakuru […]

SADC yamaganye ibirego bya M23

SADC yamaganye ibirego bya M23

Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’amajyepfo buzwi nka SAMIDRC, zamaganye ibirego bya AFC/ M23 bizishinja gutegurana ibitero na Wazalendo n’ingabo za Congo FARDC bigamije gufata umujyi wa Goma. Mu itangazo ryayo ryo ku wa Gatandatu, M23 na yo yamaganye  ibyo bitero i Goma ivuga ko binyuranyije n’amategeko, ivuga ko byagabwe n’ingabo zo mu butumwa […]

Ibiganiro bihuza u Rwanda na Congo byagenewe Umuhuza mushya

Ibiganiro bihuza u Rwanda na Congo byagenewe Umuhuza mushya

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wemeje Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, nk’umuhuza mushya mu rugendo rwo kugarura amahoro no gukemura amakimbirane akomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iki cyemezo cy’Inama Rusange ya AU, cyafashwe ku wa Gatandatu, nk’intambwe ikomeye mu gushakira amahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashegeshwe […]

Gabon: Uwakoze ‘Coup d’Etat’ yatowe n’abaturage benshi

Jenerali Brice Oligui Nguema, wayoboye “Coup d’État” yo mu 2023 yavanye ku butegetsi umuryango wa Bongo wari umaze imyaka 60 uyobora Gabon, yatsinze amatora ya Perezida ku majwi arenga 90%. Oligui Nguema, w’imyaka 50, yari ahatanye n’abarimo Alain Claude Bilie-By-Nze, Stéphane Germain Iloko na Alain Simplice Boungouères. Amatora yo ku wa Gatandatu yagaragaje Jenerali Brice […]

AFC/M23 yahanganye n’umutwe wa Wazalendo mu mujyi wa Goma

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’ihuriro Alliance Fleuve Congo bwamenyesheje abaturage ko bagomba gutuza nyuma y’imirwano yabereye mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu. Abatuye Goma bumvise urusaku rw’amasasu mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Mata, 2025 imirwano ikaba yamaze isaha, aho imbunda […]

RDCongo: Abahitanywe n’umwuzure watewe n’imvura bamaze kuba 43

Guverinoma ya Congo, yatangaje ko umubare w’abamaze kumenyekana ko bishwe n’isuri n’umwuzure watewe n’imvura yaguye mu Mujyi wa Kinshasa, wavuye kuri 33, ugera kuri 43 nkuko itangazo ryashyizwe hanze ku munsi w’ejo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  , Jacquemain Shabani Lukoo ribivuga. Jacquemain Shabani Lukoo yatangaje ko kugeza ubu bari gukorera ubutabazi abantu batandukanye kandi ko […]

Uko Perezida Ndayishimiye aherutse kuribwa ruswa ya miliyoni 4

Varisito Ndayishimiye, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, aherutse gutangaza uko yatanze ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga akoreshwa mu Burundi kugira ngo abone lisansi, ibona umugabo igasiba undi mu Burundi. Mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abashoramari bo mu Burundi, yavuze uko Kompanyi ya Leta, SOPEBU, yamuriye ‘Cash’ ku manywa y’ihangu. Mu busanzwe, iyo kompanyi yashyizweho na Perezida […]

AFC/M23 yaburiye FARDC iri kwifotoreza i Walikale

Abarwanyi ba AFC/M23 baburiye Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ziri gufata ifoto ziseka mu Mujyi wa Walikale, babibutsa ko nibakora ikosa rito bazota umuriro birukanwe muri uwo Mujyi ubutawugarukamo. Mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Mata, abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva mu Mujyi wa Walikale n’inkengero zawo. Ni ibyakozwe nta kurasana […]

AFC/M23 na leta ya Congo bagiye guhurira muri Qatar

Intumwa z’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya DRCongo, zigiye guhurira mu biganiro n’abahagarariye leta ya Congo i Doha muri Qatar. Ni ibiganiro biteganyijwe kuba kuwa 9 Mata 2025, mu rwego rwo gushaka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo nkuko ikinyamakuru Nation kivuga ko gifite amakuru  gikesha impande zombi kibitangaza. Kuwa 28 Werurwe […]