Browsing category

Amahanga

Gen Sematama yasimbuye Gen Makanika wishwe na FARDC

Abarwanyi ba “Twirwaneho” baharanira kurinda uburenganzira bw’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa Congo bashyizeho Gen Sematama Charles nk’umuyobozi mukuru wasimbuye Gen Michel Rukunda bita Makanika wushwe n’ingabo za Congo FARDC mu minsi ishize. Sematama yabwiye Ijwi rya America ko umutwe wa Twirwaneho ugiye kwiyunga na M23/AFC bakarwana intambara yo gukura Felix Tshisekedi ku butegetsi. Umuyobozi wa Twirwaneho […]

Abapolisi 2100 n’abasirikare 890 ba leta ya Congo biyunze kuri M23/AFC

Mu mujyi wa Bukavu abapolisi ba Leta ya Congo bagera ku 2100 n’abasirikare 890 biyunze ku nyeshyamba za M23/AFC ubu zigenzura uwo mujyi n’uwa Goma. Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 yavuze ko i Bukavu bakiriye abapolisi ba Leta ya Congo bagera ku 2100 n’abasirikare 890 bari mu ngabo za Leta, FARDC bakaba biyunze ku ihuriro […]

Uko Twirwaneho yigaruriye ibigo bya Gisirikare na Komini Minembwe

Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wafashe ibiro bya Komine Minembwe n’ibigo bikomeye bya gisirikare nyuma y’imirwano yabahuje na FARDC, Mai-Mai ndetse na FDLR. Ni mu bitero by’injyanamuntu byadutse nyuma y’urupfu rwa Col. Rukunda Michel alias Makanika, wari umuyobozi wa Twirwaneho, waguye mu gitero cya drone […]

Ntabwo twajyanye ingabo zo kurwanya M23 – Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyomoje televiziyo ya al-Jazeera iherutse gutangaza ko Uganda yajyanye ingabo muri Congo zo kurwanya umutwe wa M23. Mu ijambo Perezida Museveni yageneye abaturage ba Uganda, yavuze ko ingabo za Uganda zitagiye kurwanya M23 nk’uko bivugwa kuko ngo zihari kugira ngo zirwanye ibyihebe bya ADF. Yavuze ko mu myaka ine ishize, Perezida […]

RDC: Ububiligi bwasabye abaturage babwo bo muri Katanga kwigengesera

Leta y’Ububiligi yasabye abaturage bayo kwigengesera no kwirinda ingendo mu masaha ya saa tanu z’ijoro mu mujyi wa Katanga ,Lualaba ,Tanganyika . Babitangaje nyuma yaho umutwe wa M23 uhanganye bikomeye uri gusatira umujyi wa Uvira wegereye ibice by’Ikiyaga cya Tanganyika hafi ya Katanga. U Bubiligi buvuga ko Katanga,Lualaba na Tanganyika umutekano waho utizewe bityo abagenda […]

Twirwaneho yemeje ko Gen. Makanika yaguye ku rugamba

Umutwe wa Twirwaneho urengera Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge wemeje ko Gen. Rukunda Michel ‘Makanika’, wari umuyobozi wawo, yaguye ku rugamba. Uyu mutwe wemeje ko Makanika yishwe ku wa 19 Gashyantare, arashwe na drone yaturutse i Kisangani. Uti “Ubuyobozi bwa Twirwaneho (Auto-défense) bubabajwe no kumenyesha Abanyamulenge bose, by’umwihariko abarwanashyaka ba Twirwaneho, inshuti n’abavandimwe, ko General […]

Col Mukalayi wa FARDC yiciwe i Bukavu

Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo (FARDC), Colonel Mushonda Jacques Mukalayi wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, hamwe n’abarinzi be babiri, biciwe mu Mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru yizewe UMUSEKE ufite yemeza ko, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, Col Mukalayi n’abarinzi be biciwe mu […]

UPDATES: FARDC yahitanye Col Makanika ikoresheje drone

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije na Wazalendo ndetse n’abasirikare b’u Burundi, cyagabye igitero cya drone gihitana Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika, uyobora umutwe wa Twirwaneho. Ni mu gitero cya drones cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Abashyigikiye Kinshasa bavuga ko […]

M23 yatangiye kugenzura umupaka wa Kamanyola

Abarwanyi ba M23 batangiye kugenzura umupaka wa Kamanyola ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwinjira muri uyu mujyi muto ufite amateka akomeye. Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024, ni bwo aba barwanyi bari bamaze gufata uyu mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’u Burundi. […]

Gen .Masunzu yahungiye Kisangani  

 Gen,   Masunzu Pacifique wari wahawe akazi ko kwivuna umutwe wa M23, yakijijwe n’amaguru yerekeza  i Kisangani. Nyuma yuko Gen.  Masunzu Pacifique ahawe inshingano nshya zo kuyobora zone  eshatu zirimo Kivu ya Ruguru ndetse n’iy’Epfo, yagerageje guhangana n’Umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abo barwana barushaho kumwatsaho umuriro bamufatana Umujyi wa Goma. Bitamaze kabiri […]