Browsing category

Aziya

Israel na Hamas byageze ku ntambwe ya nyuma mu guhagarika imirwano

Kuri uyu wa Gatanu urwego rwo hejuru rukuriye umutekano rwateranye ruyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kugira ngo rwemeze ibikubiye mu masezerano y’agahenge k’intambara hagati y’icyo gihugu na Hamas. Iyi nama irabera i Jerusalem. Abayirimo baratora bemeza ayo masezerano, noneho hazakurikiraho ko abagize Guverinoma ya Israel bayemeza mu buryo bwemewe n’amategeko mbere y’uko […]

Netanyahu yirukanye Minisitiri w’Ingabo

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yirukanye Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant, avuga ko atarimo kumvikana na we. Netanyahu yavuze ko amaze igihe atakarije icyizere Minisitiri w’Ingabo, ndetse ko amasimuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Israel Katz. Yoav Gallant yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko umutekano wa Israel uzakomeza kuba intego y’ubuzima bwe. Kwirukana Minisitiri w’Ingabo byateje imyigaragambyo nko […]

Umutwe udasanzwe w’Abanya-Palestine wishe Colonel wa Israel

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyapfushije umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel akaba yishwe n’Abanya-Palestine. Colonel Ihsan Daksa yari akuriye Brigade ya 401, yiciwe mu majyaruguru ya Gaza ahitwa Jabaliya. Radio ya gisirikare ya Israel yavuze ko Col. Daksa yari kumwe n’abasirikare batatu mu bifaru bibiri bitandukanye, ubwo baraswagaho ngo bavuye muri ibyo bimodoka nyuma […]

Hezbollah yemeje urupfu rwa Hassan Nasrallah wari umuyobozi wayo

Uburasirazuba bwo hagati bushobora kuba umuyonga, umuyobozi mukuru w’umutwe wa  Hezbollah, ushyigikiwe na Iran, Hassan Nasrallah byemejwe ko yishwe na Israel. Itangazo rya Hezbollah rivuga ko umuyobozi wayo Hassan Nasrallah yapfuye. Ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwari bwemeje ko bwahitanye Hassan Nasrallah mu gitero cyagabwe ku nyubako iri i Beirut muri Lebanon. Hezbollah ivuga ko ikomeza […]

Perezida wa Turukiya yateguje gutera Israel

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yatangaje amagambo akomeye ateguza gutera Israel mu rwego rwo gufasha abanya-Palestine. Ibinyamakuru byo muri Israel byasubiyemo amagambo ya Erdogan agira ati “Tugomba kuba dukomeye cyane kugira ngo Israel itabasha gukora ibintu ikorera Palestine.” Perezida wa Turukiya yavugaga ku ntambara Israel irwana muri Gaza. Yongeyeho ati “Nkuko twinjiye muri [Nagorno-]Karabakh, […]

Perezida wa Irani yapfanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga

Iyo mpanuka ya Kajugujugu yabereye mu mujyi wa Jolfa uherereye mu burasirazuba bw’igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye ku murwa mukuru Tehran. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024, Ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byemeje ko Perezida Rais n’abo bari kumwe muri Kajugujugu nta n’umwe warokotse. Perezida Raisi, yari […]

Iran yagabye igitero kuri Israel ikoresheje indege zitagira abapilote  

Byari byitezwe cyane ku igihugu cya Iran kigaba ibitero kuri Israel kihimura ku gitero cyagabwe kuri Ambasade muri Syria kikagwamo abasirikare bakuru. Kuri X yahoze ari Twitter, igisirikare cya Israel cyemeje ko Iran yagabye igitero ikoresheje indege zitagira abapilote, zahagurutse muri icyo gihugu zerekeza muri Israel. Ubwo butumwa bugira buti “Igisirikare cya Israel kiriteguye, kiri […]

Perezida Biden yaburiye Iran kudatera Israel

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Joe Biden yasabye Iran kudatera Israel nyuma y’uko bikomeje kuvugwa ko intambara ishobora kurota. Biden yavuze ko yiteguye ko Iran yatera Israel “mu gihe cya vuba gishoboka”, kubera ko bikomeje gusakubwa ko Iran yakwihorera ku gitero cy’indege cyahitanye abasirikare bayo bakuru muri Syria. Israel ntiyigeze yigamba icyo gitero […]