Browsing category

Inkuru zihariye

Uko umubabaro w’Ababyeyi babyara watumye Tuyisenge ashinga umuryango ubitaho

Uko umubabaro w’Ababyeyi babyara watumye Tuyisenge ashinga umuryango ubitaho

Tuyisenge Ruth avuga ko yashinze umuryango ‘Karame Mubyeyi’ ugamije gutanga inama n’amakuru ku buzima bw’umubyeyi utwite ndetse nay’imyororokere,nyuma yo kubona ingorane ababyeyi bahura nazo mu gihe cyo gutwita no kubyara. Kuwa 22 Werurwe 2025 nibwo uyu mubyeyi yatangije ku mugaragaro  uyu muryango ugamije kwita ku bagore batwite ,ababyara ndetse n’abangavu batewe inda zidateganyijwe. Tuyisenge Ruth […]

Perezida Kagame na Tshisekedi biyemeje guhagarika intambara – ISESENGURA

Perezida Kagame na Tshisekedi biyemeje guhagarika intambara – ISESENGURA

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, baganira ku ntambara imaze igihe iyogoza Uburasirazuba bwa Congo. Ibi byatangajwe na Leta ya Qatar yahurije aba bakuru b’ibihugu birebana ay’ingwe i Doha mu biganiro bigamije gushaka umuti urambye. Ku wa 18 Werurwe 2025, Qatar yatangaje ko Emir Sheikh Tamim […]

U Rwanda rwirukanye abadipolomate b’u Bubiligi

U Rwanda rwirukanye abadipolomate b’u Bubiligi

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwabwo mu gihe kitarenze amasaha 48. Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ndetse ugomba gushyirwa mu bikorwa ako kanya. U Rwanda rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo […]

Ntabwo dushaka kuba Ababiligi – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanangirije igihugu cy’u Bubiligi budahwema gutera u Rwanda ibibazo, akibwira ko Abanyarwanda badashaka na rimwe kuba Ababiligi. Yabigarutseho mu bikorwa byo kwegera abaturage byabereye muri BK Arena kuri uyu wa 16 Werurwe 2025. Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi y’u Rwanda yagizwemo uruhare n’amahanga, kandi ko n’ubu akomeje […]

Gakwerere yishe abantu-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, yavuze ko Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, uherutse kuzanwa mu Rwanda yishe abantu. Yabivuze ku wa 16 Werurwe 2025, mu bikorwa bo kwegera abaturage, aho ibihumbi by’Abanyarwanda bahuriye na Perezida wa Repubulika muri BK Arena, mu Mujyi wa Kigali. Umukuru w’Igihugu yavuze ko Brig Gen […]

U Rwanda na Ethiopia byemeranyije ubufatanye mu bya gisirikare

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ryasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare n’igihugu cya Ethiopia. Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje kuri X ko aya masezerano y’imikoranire mu bya gisirikare yashyiriweho umukono muri Ethiopia. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Gen Mubarakh […]

Gen (Rtd) Kabarebe yavuye imuzi uko Tshisekedi yifuje guhanagura u Rwanda

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangiye nyuma y’iyicwa rya Patrice Lumumba, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Zaire. Yabisobanuriye abagize Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ku wa 25 Gashyantare 2025. Minisitiri Kabarebe yasobanuye ko ibibazo bya […]

Nizeye ko turi kujya mu cyerekezo kizima-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo byaryo ryongereye ibigo by’imari bitanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga, bityo bikoroshya uko abantu bagera kuri serivisi binyuze kuri telefone. Perezida Kagame yatangiye ubu butumwa muri Kigali Convention Centre ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum). Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi, abashoramari, na ba rwiyemezamirimo mu […]

U Rwanda rwanenze ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, zimushinja uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RD Congo aho umutwe wa M23 ukomeje gushegesha ubutegetsi bwa Tshisekedi. Kuri uyu wa Kane, tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi […]

Perezida Kagame yakurugutuye abibeshya ko u Rwanda ruzabapfukamira

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nta muntu n’umwe azatakambira ngo amuhe uruhushya rwo kubaho cyangwa rwo gutuma abaturage be babaho. Ni ubutumwa yatangiye i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Perezida Kagame yagaragaje ko […]