Abagide bari mu cyumweru cyo kuzirikana ibikorwa by’urukundo
Umuryango w’Abagide mu Rwanda watangiye icyumweru cy’ibikorwa by’urukundo, gufasha abatishoboye no kwitegura umunsi wo kwibuka Baden Powell, washinze uwo muryango. Buri kwezi kwa kabiri, uyu muryango ugira icyumweru cy’ubugide aho ukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo n’iby’ubwitange. Muri iki cyumweru, Abagide bo mu Rwanda bazibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Inkuru yacu igaragaza ikimenyetso n’indangagaciro z’umuryango wacu.” Mu […]