Browsing category

Utuntu n’utundi

UMUSOMYI: Ese koko Darko Novic ari guhemukira-nkana APR FC?

Ibi ni ibitekerezo byanjye bwite, by’uko mbona ibibazo (crisis) iri mu ikipe ya APR FC, nk’umusomyi wa UMUSEKE.RW, by’umwihariko nkaba nkurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru kuko nanabikozeho igihe kitari gito ubwo nakoraga mu itangazamakuru. Tarik iya 12 Mutarama 2025, nibwo igice kibanza cy’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) […]

Ibyo wazirikana kugira ngo ugire umuryango uzira gushihurana

Bibiliya itubwira ko Imana ari yo yatangije umuryango ubwo yaremaga umugabo wa mbere, Adamu, ndetse imuremera umugore ‘iramumuzanira’. Igihe yaramubonye, arishima cyane maze agira ati: ‘Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye.’ Ubu butumwa bwiza bwo mu Itangiriro 2:22-23 bugaragaza ko Imana yifuza ko abashakanye barangwa n’urukundo n’ibyishimo […]

Umukobwa urangije Kaminuza yadusangije umushinga wagirira akamaro Abanyarwanda

UWASE Henriette, ndi umukobwa, ndangije kwiga mu ishuri ryigenga rya Kigali (ULK), muri Civil Engineering Department, Construction Technology. Nkaba narifuje gusangiza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali umushinga mfite akaba ari na wo nakozeho nandika igitabo (FYP). Umushinga wanjye uvuga ku buryo twagabanya ubucukike bw’imodoka ndetse n’impanuka zibera mu muhanda ziturutse ku […]

Ishuri ryirukanye burundu abana batanu barebye amashusho ya Baltasar

Ishuri ryisumbuye, Lycée de Kamangala mu mujyi wa Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo, ryirukanye abana batanu ribaziza ko barebye amashusho y’urukozasoni ya Baltasar. Baltasar Ebang Engonga, yahoze ayoboye urwego rukora iperereza ku byaha bimunga ubukungu mu gihugu cya Equatorial Guinea, akaba aherutse gushyirwa hanze ubwo amashusho y’urukozasoni asambanya abagore b’abakomeye bagera kuri […]

IGITEKEREZO: Icyuho mu mikoranire y’ibigo by’itumanaho kiraha urwaho abatubuzi

Iyi nkuru ni IGITEKEREZO CY’UMUSOMYI WA UMUSEKE Ejobundi ubwo nari nzindukiye ku kazi nasanze mugenzi wanjye uvuka mu mahanga (Iburayi) amaze kwibwa kuri telefoni ye amafaranga kuri Mobile money. Yari amaze kuyibwa na numero yamubwiye ko iyayobeje, na we mu kutamenya ururimi yitabaza Google ngo amenye icyo uwo muntu ashaka kumubwira. Google translator (ihindura indimi) […]

Baltasar Ebang Engonga: Indorerwamo benshi bakwirebamo

IYI NKURU IKUBIYEMO IBITEKEREZO BWITE N’UBUHANGA MU GUSESENGURA BYA Padiri Sixte Hakizimana UMUSOMYI WA UMUSEKE, ARAKEBURA UMURYANGO ASHINGIYE KU NKURU Y’UMUGABOBaltasar Ebang Engonga WAMAMAYE BIKEKWA KO YASAMBANYIJE ABAGORE 400.   Iyi minsi yongeye kuduha igitaramo mu itangazamakuru. Bamwe baruhuka abandi babasimbura, uko ni ko isi y’ibibomborana ibambye. Baltasar Ebang Engonga, umukozi w’ikigo gikomeye mu gihugu […]

Nkore iki? Umugore wange yadukanye ubusinzi bukabije

Bakunzi ba UMUSEKE mbanje kubasuhuza, ndi umugabo wubatse ntuye i Kigali. Mfite umugore twasezeranye, tubyaranye kabiri ariko imyitwarire ye imaze kunaniza ndenda kwiruka. Jyewe nkora akazi ko gucuruza nkahahira urugo, umugore wanjye ntarabona akazi cyakora arera abana beza twabyaranye. Bavandimwe ikimbabaje gitumye mbandikira ngisha inama, nakomeje kwihangana nzi ko kizahinduka ariko noneho kirafata intera, ni […]

Nkore iki? Umugabo wange namenye ko aryamana n’umukozi… Mubabarire?

Umusomyi w’Umuseke yatwandikiye ibaruwa ifunguriwe abasomyi bagenzi be, kuri we yiteze igisubizo mu bitekerezo byanyu. Nitwa Anne Marie  ntuye I Rwamagana, ndi umubyeyi w’abana babiri, ubusanzwe ndi umucuruzi w’imyenda nkaba naragize ikibazo giteye gutya. Mbana n’umugabo wanjye, mu gihe gishize twari dufite umukozi w’umukobwa ariko wabyaye, ni umukozi twari tumaranye imyaka igera muri ine, mu […]

Shaddyboo yavuze amagambo yahindura ubuzima bwa benshi

Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje amagambo y’ubwenge ashobora guhindura ubuzima bwa benshi, yabafasha kwiyakira no kudacika intege mu rugendo rw’indoto zabo. Shaddyboo yagarutse kuri ibi mu butumwa bwe ku rubuga rwa X, aho yibukije ibihumbi by’abamukurikira ko inzozi z’umuntu zigenda kwinshi, bityo agomba kutacogora mu rugendo rwo kuzikabya. Yagaragaje ko kuva […]