Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweli K. Museveni Gen. Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko Lt. Gen. Peter Elwelu wahoze ari umwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu yegura ku nshingano ze, ndetse amwambura amapeti yose ya gisirikare amugira umusirikare wo ku rwego rwa Private amushinja ubugambanyi.
Ni nyuma yaho abasirikare barenga 20 bakoranaga na we n’umugore we batawe muri yombi.
Ygize ati “Twafashe abarenga 20 bahoze ari abasirikare ba Elwelu. Barimo gukorana neza n’inzego z’umutekano.”
Yanavuze ko Lt Gen Elwelu akwiye kwishyikiriza inzego z’umutekano, ndetse atangaza ko yambuwe amapeti ya gisirikare.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko “n’umugore wa Elwelu wari umaze imyaka umunani amukubita” na we yatawe muri yombi, akavuga ko ari yo mpamvu Elwelu yahoraga agaragara nk’uwataye umutwe mu Nteko Ishinga Amategeko.
Urugo rwe ruri Seto rwasatswe rusangwamo intwaro nyinshi nkuko ikinyamakuru Edge.Ug kibitangaza.
Kugeza ubu nta tangazo ryemewe rya UPDF ryemeza ko yamaze kwamburwa amapeti ku buryo bwemewe n’amategeko uretse itangazo rya Gen Muhoozi kuri X gusa.
Gen Muhoozi avuga ko Elwelu yari arimo gutegura umutwe w’inyeshyamba.
Yavuze ko ingabo ze zasatse urugo rwe ruri muri Teso zisangamo intwaro nyinshi: AK-47, sub-machine guns, amasasu menshi.
Umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe ari n’inshuti ya Gen Muhoozi, yatangaje ko Elwelu yitwikiraga amahame ya gikirisitu kugira ngo umugambi we wo kurwanya ubutegetsi udatahurwa.
Ati “Private Elwelu yihishaga ku mahame ya gikirisitu agamije guhisha umugambi afite wo kwigomeka kuri Leta. Ubu yahunze kandi Kirisitu ntamukiza kubera umugambi yateguye wo guhungabanya Uganda.”
Lt Gen Elwelu ni umwe mu basirikare bakuru bamaze igihe kinini muri UPDF. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, aza kuyobora ibikorwa bitandukanye birimo ibyakozwe muri Somalia no kurwanya umutwe wa LRA.
Yayoboye kandi Diviziyo ya Kabiri ya UPDF hagati ya 2013 na 2017, aza kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu 2017, azamurwa ku ipeti rya Lieutenant Général mu 2019, hanyuma aba Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo kuva mu 2021 kugeza muri Werurwe 2024.
UMUSEKE.RW

