Kayonza: Hatashywe ububiko bw’ibikoresho by’ubutabazi mu bihe by’ibiza

Croix-Rouge y’u Rwanda yafunguye ububiko bw’ibikoresho byifashishwa mu butabazi bwihuse mu gihe cy’ibiza mu Karere ka Kayonza, mu gihe imiryango 52 yo mu Karere ka Ngoma yahawe inkunga igamije kuyifasha kwiteza imbere.

Ubu bubiko bwafunguwe ku wa 29 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Nyamirama, mu Karere ka Kayonza, bukaba buzajya bufasha abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, kubona ubutabazi mu gihe bahuye n’ibiza.

Burimo ibikoresho bitandukanye birimo ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho by’isuku n’ibindi bikenerwa mu butabazi bwihuse.

Bamwe mu baturage bishimiye iki gikorwa, bavuga ko kigiye koroshya kubona ubufasha mu gihe bahuye n’ibiza, cyane ko Intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’imiyaga n’ibindi biza.

Ngaboniza Emanuel yavuze ko mbere kubona ubufasha mu gihe cy’ibiza byajyaga bigorana, ariko ko kuba ibikoresho byegerejwe abaturage ari intambwe ishimishije.

Yagize ati: “Kugira ngo umuturage abone ubufasha mu gihe ahuye n’ibiza byajyaga bigorana, ariko kuba ubu bushobozi bubegerejwe turabishimiye cyane.”

Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson, yavuze ko ubu bubiko buzafasha abaturage bo mu Turere dutandatu two mu Ntara y’Iburasirazuba kubona ubutabazi mu gihe bukenewe.

Ati: “Turashimira ko ubu bubiko bwuzuye mu Karere ka Kayonza. Buzafasha abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba bahuye n’ibiza kubona ubutabazi mu gihe gikwiye.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Ngoga Aristarque, yashimye uruhare rwa Croix-Rouge mu gushyigikira Leta mu bikorwa byo gutabara abaturage.

Yashimangiye ko kugira ngo ubutabazi bugire akamaro, bugomba gutangwa ku gihe, avuga ko ubu bubiko buzatuma ubufasha bugera ku babukeneye mu buryo bwihuse.

Ati: “ Leta isanzwe ifite ububiko bw’ibikoresho byifashishwa mu butabazi bwihutirwa hirya no hino mu gihugu, ariko ubw’Umuryango wa Croix-Rouge bukaba bubwunganira. Bityo, ibikorwa by’impande zombi biruzuzanya.”

Ubu bubiko bwubatswe mu Karere ka Kayonza bwatwaye miliyoni 280 Frw.

Mu bindi byabaye, mu Murenge wa Jarama, Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije imiryango 52, iyihereza ibikoresho by’isuku n’ibyo mu rugo, ndetse na 100.000 Frw yo kugura ihene kuri buri muryango.

Musabyeyezu Consolee, umwe mu bagenerwabikorwa, yavuze ko itungo yahawe rizamufasha kwiteza imbere, kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi no kunoza imirire y’abana be.

Yagize ati: “Ndashimira Croix-Rouge kuko mbonye itungo. Nzajya mbona ifumbire, mpinge ibigori n’ibishyimbo, abana banjye barusheho kubona indyo iboneye.”

Karasira Wilson yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kwizamura mu mibereho, avuga ko imiryango 17 yanavugururiwe amazu.

Yongeyeho ko abagenerwabikorwa bahawe n’ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa, bizabafasha kongera umusaruro no kunoza imibereho.

Ibikorwa byose Croix-Rouge y’u Rwanda imaze gukorera mu Mudugudu wa Wurukore, mu Murenge wa Jarama, bifite agaciro ka miliyoni 22,5 Frw.

Croix-Rouge y’u Rwanda irakataje

Ibi bikorwa byabaye mu gihe Croix-Rouge y’u Rwanda yari mu nama n’abafatanyabikorwa bayo, yatangiye ku wa 28 Ukwakira 2026, ikazasozwa ku wa 30 Ukwakira 2026.

Ku wa 28 Ukwakira, abafatanyabikorwa b’uyu muryango basuye ibikorwa bitandukanye biri ku cyicaro gikuru cyawo i Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Basuye ikigo gitangirwamo amahugurwa ku butabazi bw’ibanze no gukoresha imbangukiragutabara, ububiko bw’ibikoresho by’ubutabazi ndetse n’inyubako z’ubucuruzi ziri kubakwa mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’umuryango.

Muri gahunda z’uyu muryango kandi harimo gufungura ku mugaragaro hoteli yubatse mu Karere ka Ngoma ije isanga indi iri mu Karere ka Karongi.

Uyu muryango ukorana na Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage, by’umwihariko abahuye n’ibiza n’abandi bari mu bihe bikomeye.

Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *