Umuyobozi w’ihuriro C64 ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, Martin Fayulu, arasaba ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida na Corneille Naanga uyobora AFC/M23 batumirwa mu biganiro by’igihugu Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko bigiye gutangira.
Fayulu yavuze ko aba bombi bakwiye kugira uruhare muri ibyo biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bya politiki n’umutekano bimaze igihe byugarije RDC.
Mu kiganiro yatangiye i Paris mu Bufaransa, Fayulu yavuze ko Kabila akwiye guhabwa umwanya wo kwisobanura ku birego ashinjwa ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
Ubutegetsi bwa RDC bushinja Kabila kugira uruhare muri AFC/M23, ndetse inkiko zimukatira igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubugambanyi n’uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba, aburanishwa adahari.
Fayulu avuga ko ibirego bishinjwa Kabila bidakwiye kumubuza kwitabira ibiganiro, ahubwo ko byamuha umwanya wo kwisobanura ku ruhare rwe muri ayo makimbirane.
Ati “Bavuze ko ari we utanga intwaro kandi agatera inkunga AFC/M23, ariko agomba kuza akatubwira impamvu abikora n’ikibazo ahanganye na cyo.”
Fayulu yavuze ko Corneille Nangaa, wahoze ayobora CENI, na we akwiye kwitabira ibiganiro kugira ngo asobanure impamvu yinjiye mu bikorwa byitwaje intwaro.
Ati “Nangaa yari Perezida wa Komisiyo yigenga y’Amatora; ni we watangaje Tshisekedi nk’uwatsinze, kandi Tshisekedi atari we watsinze. Ubu ari hano, yafashe intwaro arwanya igihugu.”
Nangaa yavuye ku buyobozi bwa CENI mu Ukwakira 2021, nyuma aza kuba umuhuzabikorwa wa AFC/M23, ihuriro riyoboye igice binini mu burasirazuba bwa RDC.
Perezida Tshisekedi yavuze ko mu minsi iri imbere azageza ku Banye-Congo ijambo rirambuye risobanura imiterere n’intego by’ibiganiro by’igihugu.
Yabivugiye i Libreville muri Gabon, mu kiganiro yagiranye n’Abanye-Congo baba muri icyo gihugu.
Ati: “Mu minsi iri imbere, nzavugana n’Abanye-Congo kugira ngo mbasobanurire iby’ingenzi n’imiterere y’ibi biganiro. Ariko ubu nshobora kubabwira ko ibi biganiro bitazasa na gato n’ibiganiro byose byigeze kuba mu gihugu cyacu.”
Ibi biganiro bije mu gihe muri RDC hakomeje impaka ku mpinduka zishobora gukorerwa Itegeko Nshinga.
Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko umushinga w’itegeko rigena referandumu uhuye n’Itegeko Nshinga, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ushobora gufungura inzira yo kurihindura, bigafasha Tshisekedi kongera kwiyamamaza mu 2028.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW
