Ubuyobozi bw’Ikigo cy’imali CLECAM EJO HEZA mu Ntara y’Amajyepfo, buvuga ko mu myaka itatu bumaze guha abahinzi borozi inguzanyo ya miliyari 14 zisaga.
Ibi babivuze mu nama nyungurabitekerezo yahuje Ubuyobozi bwa CLECAM EJO HEZA, Ihuriro ry’abahinzi, abaguzi b’umusaruro, abacuruzi b’inyongeramusaruro n’inzego z’ibanze, inama yabareye mu Karere ka Ruhango.
Umuyobozi wa CLECAM EJO HEZA Dusabumuremyi Merchias yabwiye UMUSEKE ko mu myaka 3 bamaze guha abahinzi borozi inguzanyo y’irenga miliyari 14 y’u Rwanda kugira ngo bakore ubuhinzi bw’umwuga, bityo babashe kwihaza banasagurire amasoko.
Ati: “Twahurije hamwe abafite aho bahurira n’ubuhinzi kugira ngo abafashe inguzanyo babwire bagenzi babo uko bayikoresheje n’inyungu bayikuramo.”
Dusabumuremyi avuga ko inguzanyo y’arenga miliyari 14Frw bahaye abahinzi borozi bazishyura neza kandi ku gihe.
Yongeyeho ati: “Mu bahawe iyo nguzanyo harimo abibumbiye mu makoperative, abahinzi ku giti cyabo ndetse n’abari mu matsinda y’ubuhinzi n’ubworozi.”
Uyu muyobozi avuga ko babanje guha ubumenyi abahinzi borozi bwo guhinga bagamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse banabashishikariza kujya bashinganisha ibihingwa byabo kugira ngo n’ibahura n’ibiza ubwishingizi bubishyure.

Iribagiza Azera umwe mu bahinzi, yabwiye UMUSEKE ko kuva yatangira umwuga w’ubuhinzi iki kigo kimaze kumuha inguzanyo y’arenga miliyoni 100 y’u Rwanda mu myaka ishize, amenshi muri ayo akaba yararangije kuyishyura.
Ati: “Nahareye ku nguzanyo ya Frw 500.000 ubu nsigaye mfata inguzanyo iri hejuru ya miliyoni 20Frw.”
Iribagiza avuga ko inguzanyo ahabwa ayishora mu buhinzi bw’umuceri, urutoki, igihingwa cya Jiranium ndetse no mu bworozi bw’inka.
Ati: “Inguzanyo nashoye mu buhinzi n’ubworozi yatumye mva mu cyaro cyo mu Murenge wa Mwendo, ubu nubatse inzu mu Mujyi wa Muhanga kandi nishyura neza umusanzu wa Ejo Heza n’uwa Mituweli, kandi mfite ibiraro by’inka mu murenge wa Mwendo ndetse n’uwa Kinihira mu Karere ka Ruhango.”
Bashimiki Emmanuel umuhinzi w’imyumbati avuga ko mu myaka 25 bamaze bakorana na CLECAM EJO HEZA, byatumye atinyuka kuko gukorana n’iki kigo cy’imali ku buryo inguzanyo yifuje gufata bayimuha batazuyaje kubera ko baba bazi ko azayishyura neza.
Ati: “Ubu Koperative yacu igeze mu rwego rwo kwiyubakira uruganda rutunganya ifu y’imyumbati.”
Ikigo cy’Imali CLECAM EJO HEZA mu Ntara y’Amajyepfo n’Ishami ryayo riri mu Mujyi wa Kigali kihafite abanyamuryango 138 abenshi biganje mu Ntara y’Amajyepfo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango
