U Bubiligi bwahamwe n’icyaha cyibasiye inyokomuntu

Amategeko yahamije u Bubiligi icyaha cyibasiye inyokomuntu

U Bubiligi bwahamwe n’icyaha cyibasiye inyokomuntu cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo mu gihe bwari bukolonije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni urubanza rwasomwe ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026 ruciwe n’Urugereko Rukuru rw’Ubujurire rwa Brussels.

Kuva mu 2024, u Bubiligi bwari bwarahamwe n’icyaha cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo ubwo bwari bukoronije igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Congo Belge yaje kuba Zaire nyuma yitwa Congo), hagati y’imyaka ya 1908 na 1960.

Abagore batanu Monique Bitu Bingi, Léa Tavares Mujinga, Noëlle Verbeken, Simone Ngalula na Marie-José Loshi ni bo batanze ikirego mu 2021.

Baregeraga ko ubwo bari abana bari hagati y’imyaka ine n’irindwi hagati ya 1945 na 1950 batandukanyijwe na ba nyina b’Abanyafrica batewe inda n’Abazungu babajyana kurererwa mu bigo by’imfumbyi bya Kiliziya Gatolika.

Aba ndetse n’abandi bana bakabakaba 2000 bakorerwaga ibi kuko babaga ari abana bavutse kuri ba se b’abazungu b’Ababiligi na ba nyina b’Abirabura.

Ibi byakorwaga mu rwego rwo kubakura muri rubanda kuko isura yabo yagaragazaga ko bavuka ku mubyeyi w’umuzungu n’undi w’umwirabura. Ibyatumaga abantu babona ko abazungu b’Ababiligi bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore b’abirabura.

Ibi bikorwa mu 2017, Kiliziya Gatolika yabisabiye imbabazi ku kuba ibigo byayo byarareraga imfumbyi byarifashishijwe muri icyo gikorwa kigayitse.

No mu 2019, Leta y’u Bubiligi na yo yasabye imbabazi ivuga ko ibyo ari bimwe mu bigize amateka yabo mu gihe cy’Ubukolini.

Monique Bitu Bingi, Léa Tavares Mujinga, Noëlle Verbeken, Simone Ngalula na Marie-José Loshi bareze bavuga ko imbabazi zidahagije ahubwo hagomba kwiyongeraho n’amafaranga y’impozamarira.

Bareze basaba ko buri wese ahabwa ama-Euro 50,000 (arenga miliyoni 84 mu mafaranga y’u Rwanda).

Leta y’u Bubiligi yari yaratsinzwe iki kirego, ijuririra mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Brussels na rwo rwanzura ko u Bubiligi buhamwa n’icyaha cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo, bityo ko bugomba kwishyura impozamarira.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *