Vital Kamerhe ‘yacanze ikarita’ hagati ya Kabila na Tshisekedi (Video)

Kabila na Tshisekedi bararebana ay'ingwe

Perezida w’ishyaka UNC, Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi, yanenze Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko amateka azamucira urubanza nyuma yo gushinga ihuriro rigamije kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ku wa 12 Ukwakira 2026, ni bwo Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC,  yatangajwe nk’umuyobozi w’ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryitwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).

Iri huriro riyobowe na Kabila rivuga ko ryashinzwe n’abashaka guhuriza hamwe imbaraga n’amikoro yabo mu gikorwa gihuriweho cyo “kubohora igihugu.”

Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa X, Vital Kamerhe wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, yanenze Kabila, amushinja kugira uruhare mu bibazo igihugu kirimo.

Yavuze ko Kabila adakwiye kwigira nk’aho nta ruhare afite mu bibazo RDC ihanganye na byo, kandi yarayoboye icyo gihugu imyaka 18.

Yagize ati: “Ntushobora kwirengagiza ibyo wakoze ukiri ku butegetsi ngo ushinje uwagusimbuye amakosa.”

Yasabye abanyapolitiki ba Congo kwemera uruhare bagize mu bibazo by’igihugu, aho guhora bashinjanya ku bibazo by’umutekano n’imiyoborere.

Kamerhe yavuze ko Kabila adakwiye gusaba amahoro kandi yariyemeje gukoresha intwaro mu gukemura ibibazo bya politiki.

Yavuze ko Kabila agomba kuryozwa ishingwa rya FRN no gukorana n’abanyapolitiki n’abayobozi bafitanye isano na AFC/M23.

Kamerhe yongeye gushimangira ko ashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko ari abafatanyabikorwa muri politiki.

Yahamagariye Abanye-Congo kwishyira hamwe mu kurengera ubumwe bw’igihugu, ubusugire bw’ubutaka bwacyo no kubahiriza Itegeko Nshinga.

Perezida w’ishyaka UNC, Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi

Kamerhe ni muntu ki ?

Kamerhe akomoka mu ntara ya Kivu y’Epfo. Afatwa nk’umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye n’imbaraga muri politiki ya Congo, uzwiho guhindura amayeri bitewe n’uko ibintu bihagaze.

Yatangiye ibikorwa bya politiki mu 1984, ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kinshasa, binyuze mu ishyaka UDPS ryari riyobowe na Étienne Tshisekedi wa Mulumba, se wa Perezida Félix Tshisekedi.

Guhera mu myaka ya 1990 yatangiye kubona imyanya ya politiki muri leta.

Bikekwako yaba yari ashyigikiye Perezida Mobutu Sese Seko nubwo yagiye aba mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila nabwo yahawe imyanya itandukanye ya politiki.

Mu 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.

Mu 2004 yagize uruhare mu kwamamaza Joseph Kabila no kumugeza ku ntsinzi mu matora, na we atorerwa kuba umudepite i Bukavu, mu 2006 atorerwa kuba Perezida w’inteko ishingamategeko

Icyo gihe yari mu ishyaka PPRD yagize uruhare mu gushinga riyoborwa na Joseph Kabila, we aba umukuru w’inteko ishingamategeko.

Mu 2009 yashwanye na Perezida Joseph Kabila, avuga ko guverinoma yemereye ingabo z’u Rwanda kwinjira muri “operations Umoja Wetu” mu burasirazuba bwa Congo, itabimenyesheje Inteko.

Muri uwo mwaka yeguye ku mwanya we, mu 2011 yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika mu ishyaka rye UNC, aratsindwa ku majwi 7% yabonye.

Mu 2018 yifatanyije na Félix Tshisekedi wamwemereye ko natsinda amatora azamugira minisitiri w’intebe, gusa ibi Tshisekedi ntiyabikoze ahubwo yamugize umukuru w’ibiro bye.

Mu 2020, ubwo yari akiyobora ibiro bya Perezida Tshisekedi, Kamerhe yarafunzwe ashinjwa kunyereza hafi miliyoni 48 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka amacumbi y’abapolisi n’abasirikare.

Mu 2022, Kamerhe yagizwe umwere mu rubanza rwateje impaka, nyuma Perezida Tshisekedi amugira Minisitiri w’Ubukungu muri guverinoma.

Muri Gicurasi 2025, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko yegura kuri uwo mwanya ku wa 22 Nzeri 2025 nyuma yo gushwana na Perezida Félix Tshisekedi.

Kugeza ubu, Leta ya DRC n’ibiro bya Perezida ntibarasohora itangazo risubiza ku byo Kabila yatangaje ku wa Mbere ko ayoboye umutwe wa FRN. Kabila na we ntaragira icyo avuga ku mugaragaro ku kunengwa na Kamerhe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article