Mu nama nyunguranabitekerezo ku busizi n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, abasizi bibukijwe ko guhimbira amaramuko bishobora gutesha inganzo umwimerere, bikaba byatuma umusizi atakaza indangagaciro zimugenga.
Ni inama yateguwe n’Inteko y’ Umuco yabaye kuri uyu wa 19 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, yatumiwemo Abasizi, Abanditsi, Abashakashatsi n’Abanyamateka ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’inganzo y’umuco nyarwanda.
Ni mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe Ubusizi washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Umushyitsi Mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard.
Mu butumwa yatanze yagize ati “Icyo Abasizi basaba ni ikibatera imbaraga kugira ngo umusanzu bashaka guha u Rwanda bawutange batavunitse. Mu by’ukuri igisigo cyiza kirivugira, iyo umuhanzi agenderewe n’inganzo byanze bikunze aba afite icyo ashaka guhana no guhanura cyangwa se politiki ihari kuko ni umurimo tudasiganya izindi nganzo, nkaba ngira ngo nsabe Inteko y’Umuco muri uyu murongo wisanzuye w’ubuhanzi; turamutse twakiriye ibisigo by’abasizi icumi buri wese yateruye mu nganzo uko ashaka ntabwo byatunanira kumenya ngo umuhanga ni nde, umuganda aduhaye tuzawumaza iki, ngo ni uko batagendeye ku nsanganyamatsiko rimwe na rimwe dukenera koko bitewe n’ubutumwa dushaka gutanga.”
Muri iyi nama impuguke mu busizi n’amateka batanze ibiganiro bitandukanye byibutsa agaciro k’Ubusizi n’umusizi ubwe, zimwe mu nsanganyamatsiko zaganiriweho harimo:
-Umusizi ni ikigega cy’umuco n’amateka
-Ubudaheranwa bw’umusizi muri ibi bihe bya COVID-19
-Ihuriro ry’Ubusizi, umuco n’uburezi ,…..
Abitabiriye inama bibukijwe ko Umusizi ari umunyempano igomba gukoreshwa neza kuko usiga adasiga ibimwerekeyeho ku giti cye gusa ahubwo asiga ibyo abona muri rubanda.
Hagarutswe kandi ku myitwarire ikwiye y’umusizi muri ibi bihe, bibutswa ko umusizi akwiye kuba bandebereho kuko muri ibi bihe u Rwanda n’ isi bihanganye n’icyorezo cya COVID-19 umusizi akwiye gufata iya mbere mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi abicishije mu nganzo.
Bibukijwe ko umusizi akwiye kurangwa n’indangagaciro na kirazira. Umusizi kandi akwiye kumenya aho ibihe bigeze akaba uwa mbere mu gusiga afasha umuryango nyarwanda kuko inganzo y’umusizi idahuga.
- Advertisement -
Muri iyi nama hatanzwe ibitekerezo bitandukanye aho hagaragajwe ko ku bufatanye na Leta, hakenewe icapiro ryafasha ubasizi nyarwanda rigakusanyirizwamo ibihangano bikagurishwa bityo usiga ntasige by’amaco y’inda.
Muri iyi nama kandi hasabwe ko amarushanwa ashingiye ku muco yaba menshi kuko yafasha abasizi kwaguka no kwikura mu bukene mu buryo bufatika.
Hifujwe ko hakwiye gukusanywa urutonde rw’Inkomarume hakagenwa itariki yo kubazirikana bityo abana bagakura bifuza kuba nkabo. Ngo byarushaho kuba byiza Minisiteri ifite Ururimi n’Umuco mu nshingano iganiriye na Minisiteri y’Uburezi mu mashuri abanza hakiyongeraho amasaha yo gusoma ibisigo.
Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga abari bayikurikiye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo mu butumwa bugufi bwanditse.
Uwitwa Nsanzabera Jean de Dieu yatanze igitekerezo agira ati: “Intambwe y’ibanze yo guteza imbere Ubusizi n’Abasizi, ni iyo kubanza kubamenya ko bahari n’aho baherereye (Database) hakabaho serivisi z’igihugu zishinzwe kubakurikirana, haba mu kubitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi, amahugurwa, gukorana inama ngishwanama yabo nk’abatekerereza igihugu n’abarebakure b’ahazaza”
Uwitwa Emmanuel Habumuremyi we yagize ati “Ubusizi bubumbatiye amateka menshi y’Igihugu cyacu, birakwiye ko hafatwa ingamba zihamye zo kubusigasira no kubuteza imbere, binyuze mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza, mu mikonanire myiza n’izindi nzego zifite Umuco mu nshingano.”
Ubusizi ni icyiciro cy’ubuvanganzo cyari kigenewe mbere na mbere gusingiza Umwami n’abo mu muryango we, ubwo buvanganzo bwatangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahayinga mu mwaka wa 1510 butangijwe n’Umugabekazi Nyirarumaga.
Muri iyi nama itegura Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi uzaba kuri iki Cyumweru taliki ya 21 Werurwe, insanganyamatsiko iragira iti: “Twimakaze umurage wacu ubitse mu busizi nyarwanda.”
Ati: “Ubusizi ni umurage dukwiye gukomeraho, twifuza ko uwo murage urushaho kumanuka ukagera mu bakiri bato kugira ngo bawutozwe.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW