U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikinamico mu buryo bw’iyakure

Kuri uyu wa 27 Werurwe hizihijwe umunsi wahariwe Ikinamico mu buryo bw’iyakure, abahanga, abakinnyi, abanditsi n’abandi bafite aho bahurira n’Ikinamico. Ibiganiro byabo byagarutse ku ntego yo guteza imbere ikinamico bahanga imirimo nk’uko biri mu mu cyerekezo cy’igihugu.

Bamwe mu bakina Ikinamico Umurage (Photo Umurage Communication for Development)

Amb. Robert Masozera, Intebe y’Inteko mu Nteko y’Umuco, ni we watangije inama nyunguranabitekerezo ku Ikinamico, yibutsa ko icyerekezo u Rwanda rurimo kiganisha ku mirimo yiganjemo ibikorerwa mu Rwanda bityo ko ikinamico ari inzira yo kwisanga muri iki cyerekezo, yizeza ko Inteko y’Umuco yiteguye gufasha abari muri uru ruganda rw’ikinamico.

Ibiganiro byatanzwe muri iyi nama byagarutse ku gaciro k’ikinamico itagamije gushimisha abareba cyangwa bumva gusa ahubwo ari iyo guteza imbere abari muri uru ruganda.

Nsanzabaganwa Modeste, umukozi mu Nteko y’Umuco, ni umwe mu batanze ikiganiro kigaruka ku ndangagaciro zikwiye abakinnyi, abanditsi n’abafite aho bahurira n’ikinamico, yavuze ko bakwiriye kwita ku muco nk’izingiro ryo kugarura indangagaciro no gushaka ibisubizo mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Ikinamico ntabwo ari ibintu bisekeje nk’uko benshi babiteramo ubuse ahubwo ni ikintu kirenze gusetsa, igamije kwerekana imico myiza ivuye mu mico mibi, igomba kuba inoze, kuba inogeye abantu berekwa cyangwa bumva, ikinirwa imbere y’abantu bareba cyangwa bumva ku buryo butaziguye, ni umukino wigaragaza ku buryo buri wese akuramo isomo.”

Nsanzabaganwa avuga ko muri rusange Ikinamico yerekana igisubizo mu bibazo, ko abumva ikinamico baba bagamije kuvoma ibisubizo, ubumenyi hitabwa ku buryo injyana n’ubutumwa butanzwe birasa ku ntego runaka.

Yibukije ko umukinnyi (umwanditsi) akwiye indangagaciro zibereye umuntu w’icyitegererezo muri rubanda.

Ati “Agomba kuba ari umuntu wizewe, ari umuntu w’umunyakuri, arangwa n’umurimo unoze.”

Abaganiriye bizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Ikinamico, bibukiye hamwe ko ikinamico akarusho kayo ari uko isiga ubutumwa bwunga, ishaka ibisubizo ikanaba umurunga wunga abantu.

- Advertisement -

Prof Kayishema Jean Marie watanze ikiganiro yise “Ikinamico ifatiye ku mateka”, yavuze ko hakwiye ikinamico igaruka ku buvanganzo bwo gushyira amarangamutima mu nganzo.

Ati “Ikinamico ishingiye ku mateka ifite akamaro ku mateka y’u Rwanda, urugero nko ku buhunzi…uretse n’ibigaragara ku maso hari byinshi yatugezaho yongeye kubyutsa mu bantu ikibaranga, yigisha bimwe mu bihe bikomeye by’amateka y’u Rwanda.”

Protais wari mu bitabiriye iki kiganiro, yatanze ubuhamya bw’inzira ye, avuga ko yaciye mu nzira igoye y’ubuhunzi ariko akaza kubakwa n’Ikinamico. Ngo mu buhunzi bakomejwe n’ikinamico yabaye mpamo.

Muri iyi nama habajijwe ikibazo kigaruka kivuga ko hari imbogamizi y’ubuke by’akabuga k’ikinamico, (Aho gukinira ikinamico), Uwiringiyimana Jean-Claude, Intebe y’Inteko Yungirije w’Inteko y’Umuco yavuze ko aho gukinira hahari ahubwo umuco wo kujya kuyireba ukiri hasi aho umuntu yumva ko atajya kureba imbonankubone bakina, agahitamo kumvira Ikinamico kuri Radiyo.

Ati “Kuri radiyo wumva ibikorwa byavuzwe ariko ntureba umutako watatswe, turi gutekereza kujya ku murongo w’ikinamico zishingiye ku mateka, Inteko y’Umuco yiteguye gufasha abahanzi, ntabwo ari uko habuze akabuga k’ikinamico ahubwo ni uko ibintu byose byagiye mu ikoranabuhanga.”

Yashimiye Hope Azeda uteza imbere ikinamico yo ku kabuga (Ikinamico ikinirwa imbere y’abantu bayirebesha amaso).

Ku birebana n’urugaga rufasha abahanzi bo kuri YouTube, Uwiringiyimana Jean Claude yavuze ko kubakebura ari ngombwa, Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ngo izashyiraho urwego rushinzwe gukebura abatannye kuri uru rubuga ruharawe mu gutambutsa ubutumwa busanishwa n’ikinamico.

Benimana Ramathan uzwi nka BAMENYA na we witabiriye iki kiganiro kizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ikinamico avuga ko hari abaza bakurikiye inyungu birengagije indangagaciro z’umuco, n’abaza kuri YouTube bashaka kujya mu bikorwa birebwa batitaye ku ndangagaciro na kirazira.

Ati “Namara impungenge abantu kuko hari amategeko aza ahana ibintu nk’ibyo, hari uburyo barega (to report) abantu batandukiriye kandi bizagabanya ubucuruzi buhabanye n’umuco wacu shingiro ry’igihugu.”

Nyabyenda Narcisse wamenyekanye mu kwandika ikinamico, yatangiye afata amajwi abakinnyi n’ibindi, yavuze ko yatangiye ikinamico muri 1984.

Mu buhamya yatanze, ati “Kuva icyo gihe ntabwo byitwaga ikinamico, byitwaga ‘theatre’, ijambo ikinamico ryabonetse hifashishijwe Kaminuza ya Nyakinama. Natangiye ndi umutekinisiye, buri mwaka bafataga imikino 20 ikitwaga ORINFOR (RBA) igafata igihe cyo kuyikosora, bayitagaho cyane bakongeramo ibitekerezo.”

Yakomeje agira ati  “Iyo watsindaga, ikinamico yawe wasinyaga ko izaba iya ORINFOR imyaka itanu, ariko bakongeramo ibirungo biyifasha kuryohera abayumva.”

Nshimiyimana Dan, umunyeshuri wiga ibijyanye n’ikinamico muri Kaminuza avuga ko mu myigire bibanda ku muco n’amateka, asaba ko Inteko y’Umuco kwegera amashuri kuko ababyiruka ari bo bazigisha abana bazavuka bakabereka ibyiza by’ikinamico mu muryango, hagategurwa Amarushanwa y’ikinamico.

Muri iyi nama kandi Uwiringiyima Jean Claude, Intebe y’Inteko Yungirije mu Nteko y’Umuco, mbere yo gutangaza abatsinze amarushanwa y’Ikinamico, yibukije ko ishimwe ryagenwe rigamije kwinjiza abahanzi b’ikinamico mu iterambere, bivuze ko ari abanditsi basanzwe babikora, ngo byari umwitozo bahawe.

Yavuze ko hari ibitarashyizwe mu marushanwa  nk’ikinamico z’uruhererekane, n’izo ku kabuga (live).

Yavuze ko hitabiriye abantu benshi, (abahanzi 19), barimo abanditsi, n’abakinnyi ariko hatangwa ishimwe kuri batatu ba mbere. Uwa mbere wahize abandi mu kwandika, umukinnyi mwiza wahize abandi ishimwe ryari Frw 300, 000 ku ba mbere, uwa kabiri ahabwa Frw 200, 000 naho uwa gatatu acyura Frw 100, 000.

Amb. Robert Masozera, Intebe y’Inteko mu Nteko y’Umuco, mu izina rya Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, yashimiye abatanze ibiganiro, n’abatsinze amarushanwa.

Ati “Twungutse ibitekerezo biteza imbere ikinamico, inararibonye mwaduhaye ibiganiro byiza, mutubwira uburyo byafashije Abanyarwanda guhindura imyumvire, twakiriye ibyifuzo byatanzwe, uburyo bwo gukebura abatana, babicisha kuri YouTube.”

Yibukije ko igihangano icyo ari cyo cyose kivuga ku muco n’amateka gisabirwa uruhushya rwo gusakazwa, ingamba zigiye gufatwa by’umwihariko mu ikinamico.

Ati “Ikinamico nisugire isagambe ifatire ku mateka n’indangagaciro z’Igihugu, twifuza kugira uruganda ndangamuco ruvoma ubutumwa bw’ikinamico ishingiye ku muco, umurage n’amateka by’u Rwanda rubereye, igihugu k’inganzo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Arien Kabarira Urwibutso /UMUSEKE.RW