Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Sheikh Nshimiyimana Damascène uzwi ku mazina ya ‘Sheikh Omar Joseph’ ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga akazi ko mu rugo.
RIB ivuga ko yataye muri yombi Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 ku wa 14 Mata 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 16.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, avuga ko uyu Sheikh Nshimiyimana yafashwe ndetse ari gukorwaho iperereza.
Ati “Uyu Sheikh Omar yafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Yakomeje avuga ko Umwana bikekwa ko yasambanyije yajyanywe ku Bitaro bya Nyamata ngo akorerwe isuzuma, ndetse hafatwe n’ibimenyetso bizakoreshwa mu rukiko.
Sheikh Nshimiyimana yabaye Imam w’Umusigiti wa Ngoma mu Karere ka Huye mu 2014, mbere y’uko aba Imam w’Umusigiti w’Akarere ka Bugesera mu 2019.
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya Burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW