Nyuma ya Areruya Joseph umukinnyi Munyaneza Didier na we amaze gusigwa iminota 30 yavuye mu irushanwa rya Tour Du Rwanda 2021.
Uyu munsi abakinnyi bitabiriye Tour du Rwanda batangiye agace ka gatatu.
Munyaneza wa Benediction Ignite yabaye undi mukinnyi w’Umunyarwanda wivanye mu irushanwa nyuma yo gupfumukisha igare ageze ahitwa mu Nkoto, mu Karere ka Kamonyi.
Hari andi makuru avuga ko mukinnyi bahimba Mbappe yari afite ikibazo cy’ubuzima.
Bari bageze kuri Km 60, aho bahagurukiye i Nyanza berekeza mu Karere ka Gicumbi, ku ntera ya Km 171,6.
Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’isiganwa, Munyaneza Didier yamaze kuva muri iri siganwa nyuma yo gusigwa iminota hafi 30 yose ndetse akaba yabanje gupfumukisha igare rye.
Mu butumwa Areruya Joseph yatanze amaze kuva mu irushanwa yasabye bagenzi be basigayemo gushyira hamwe kuko bose bahagarariye igihugu.
Ati: “Icyo nabwira bagenzi banjye ni ugushyira hamwe; kuba umwe yatsinda ntiyumve ko ari we ahubwo yumve ko ari igihugu; baharanire ishema ry’igihugu cyacu.”
Joseph Areruya we yavuye mu isiganwa kuri Etape ya 2 ku wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021 nyuma yo gupfumukisha ageze i Muhanga.
- Advertisement -
Isiganwa risigayemo abantu 73.
Muri Kilometero 10 za nyuma, Quintero wa Terrengamu yaje kuyobora isiganwa kugera muri metero 10 za nyuma ariko Umufaransa Alan Boileau wari wegukanye agace ka kabiri ka Tour Du Rwanda yaje kumurusha umuvuduko amutanga kwambuka umurongo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Arien Kabarira Urwibutso / UMUSEKE.RW